skol
fortebet

Rurangirwa mu gutwara amagare Rab Wardell yitabye Imana akimara gutwara shampiyona ya Écosse

Yanditswe: Wednesday 24, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rab Wardell waciye ahagiho mu kunyonga amagare yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2022 nyuma nyuma y’iminsi ibiri yegukanye shampiyona ya Écosse, azize indwara y’umutima.

Sponsored Ad

Rab Wardell yitabye Imana afite imyaka 37 nyuma y’igihe yari amaze agaragaza ubuhanga budasanzwe mu mwuga we wo gutwara amagare.

Mugenzi we Katie Archibald ni we watangaje aya makuru avuga ko yagize ikibazo cy’umutima guhumeka bitangira kugorana kugeza ubwo ashizemo umwuka.

Mu itangazo Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare muri Écosse ryavuze ko buri muntu ufite aho ahuriye n’umukino w’amagare muri Écosse, ababajwe n’urupfu rwa Rab Wardell.

Riti “Rab yari umunyonzi utangaje, inshuti, ambasaderi wa siporo yacu, azakumburwa na buri wese. Dukomeje umuryango n’inshuti muri ibi bihe bikomeye.”

Rab yatangiye umukino wo gusiganwa mu misozi ku magare nk’uwabigize umwuga, uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa