Kigali
dnd

Rutanga yemereye igihembo kidasanzwe Mirafa wakinnye neza bikabahesha intsinzi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 October 2019 Yasuwe: 2856

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric, yishimiye birenze mugenzi we bakinana Nizeyimana Mirafa waraye ateye umupira wo mu bitabo bigatuma batsinda AS Kigali ibitego 2-0,atangaza ko araza kugabana nawe agahimbazamusyi ke.



Rutanga wari umaze iminsi yikomwa n’abafana ba Rayon Sports kubera ko we n’iyi kipe batitwaraga neza,yishimiye kubona amanota 3 ya mbere ariko anakomeye muri shampiyona bituma yiyemeza kugabana na Nizeyimana Mirafa agahimbazamusyi arahabwa kuko uyu mukinnyi wo hagati yahinduye byinshi cyane mu mikinire y’iyi kipe.

Rutanga yabwiye abanyamakuru ati “Mirafa 100% ni we wahinduye umukino wacu, hagati we na Commodore bakoze neza, niyo mpamvu njye ku gahimbazamusyi kanjye hari icyo ndi bumuhe. Mirafa ndamushimira, ndamushimira kuko n’ubundi unshimishije ndamushimira kuko n’ikipe ni njyewe iba iri ku mutwe, iyo dutsinzwe ni njye batuka.”

Uretse Rutanga,buri muntu wese warebye uyu mukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-0,yashimye ubuhanga budasanzwe bwa Mirafa ndetse n’umutoza Martinez yavuze ko yamushimiye cyane.

Rayon Sports yari imaze iminsi yitwara nabi,yaraye iruhije cyane AS Kigali yari imaze kuyibabaza kabiri kikurikiranya,iyitsinda ku munsi wa kabiri wa shampiyona ibitego 2-0 byatsinzwe na Mugisha Gilbert na Micheal Sarpong kuri penaliti.


Mirafa utahabwaga umwanya ubanza mu kibuga yaraye afashije Rayon Sports bishimisha Rutanga na bagenzi be

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ronaldinho ntiyemera ko Lionel Messi ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi mu...

Uwahoze ari umukinnyi w’igihangange ku isi,Ronaldinho yabwiye abanyamakuru...
14 December 2019 Yasuwe: 1121 0

Perezida Munyakazi Sadate yahaye inama ikomeye abana bakomeje kuza muri...

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate,akomeje gahunda yo kubaka...
14 December 2019 Yasuwe: 1554 0

Shampiyona igiye guhindurirwa uburyo yakinwagamo nyuma y’ibiganiro bya...

Kuri uyu wa Gatanu I Kigali hasojwe ibiganiro bigamije kongerera ubumenyi...
14 December 2019 Yasuwe: 2057 0

Chelsea FC niyo yashoye amafaranga menshi mu bikorwa by’urukundo kurusha...

Ikipe ya Chelsea FC,niyo yahize izindi mu kwita ku batishoboye no gutera...
13 December 2019 Yasuwe: 1414 0

Zlatan Ibrahimovic yatangaje umukinnyi akunda kurusha Cristiano Ronaldo na...

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic utagira ikipe nyuma yo kuva mu ikipe ya Los...
13 December 2019 Yasuwe: 3167 0

Ciza Hussein yameneye ibanga Rayon Sports rizayifasha gutsinda ikipe ya...

Umukinnyi wa Rayon Sports, Ciza Hussein yahishuye ibanga Rayon Sports...
13 December 2019 Yasuwe: 2394 0