skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe nshya mu gihugu cya Macedonia

Yanditswe: Saturday 23, Jan 2021

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi,Rwatubyaye Abdul,wakinaga muri Amerika mu ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2 muri USA yamaz kuyivamo yrekeza mu gihugu cya Macedonia mu ikipe ya FC Shkupi yo mu gihugu cya Macedonia.

Sponsored Ad

Rwatubyaye wahoze akinira Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedoni nyuma y’imyaka ikabakaba 2 yari amaze akina muri Amerika.

Uyu mukinnyi yabwiye Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi dukesha iyi nkuru ati “Ndashaka kureba ko nakwinjira ku isoko ryo ku mugabane w’i Burayi, hari ibyo nemeranyijeho n’umuyobozi w’iyi kipe.

Ni ikipe n’ubushize nari numvikanye nayo mbere yo kubona deal muri America, namaze kubasanga aho bari muri Tukey mu myitozo.

Iyi kipe ya FC SHKUPI iri ku mwanya wa 2 muri Shampiyona ya Macedonia nyuma y’imikino 18 imaze gukina ndetse iki gihugu gitanga ikipe ikina muri Europa League.

Rwatubyaye yerekeje mu ikipe ya ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2 avuye muri Colorado Rapids yo muri MLS yabuzemo umwanya.

Rwatubyaye yavuye mu Rwanda asinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare 2019 ariko iyi kipe yaje kumutanga mu ikipe ya Colorado Rapids nayo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana umukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa