skol
fortebet

U Rwanda rwakuye imidali 14 muri shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare

Yanditswe: Saturday 06, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasojwe Shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare ya 2021 yari imaze hafi icyumweru ibera mu gihugu cya Misiri ihuje ibihugu bigera kuri 15 muri Afurika.

Sponsored Ad

Ikipe y’u Rwanda muri uyu mukino yarigaragaje cyane kuva ku munsi wa mbere kugeza kuri uyu wa Gatandatu,kuko yegukanye imidali 14 yiganjemo iya Feza y’umwanya wa kabiri gusa yanabonye zahabu imwe mu ngimbi.

kuri uyu munsi wa nyuma,Habimana Jean Eric na Nzayisenga Valentine begukanye umudali w’Umuringa naho Ingabire Diane atwara uwa Feza mu isiganwa ryo mu muhanda cyane ko habaye gusiganwa mu muhanda mu bagore bakuru,abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23.

Guhera saa mbiri za mu gitondo, hasiganwe icyiciro cy’abagore bakoze intera y’ibilometero 98. Ikipe y’u Rwanda yabonyemo umudali umwe wa Feza wegukanywe na Ingabire Diane wabaye uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23 ndetse n’uw’Umuringa watwawe na Nzayisenga Valentine wabaye uwa gatatu.

Umunya-Afurika y’Epfo, Oberhorlzer Carla, yegukanye Shampiyona Nyafurika ya 2021 mu bagore, akurikirwa na Preen Hayley mu gihe Umunya-Namibia Adrian Vera yabaye uwa gatatu.

Mu bagabo batangiye gusiganwa ibilometero 140 guhera saa sita, Shampiyona ya 2021 yegukanywe n’Umunya-Afurika y’Epfo Ryan Gibbons ukinira UAE Team Emirates ikina ku rwego rw’isi.

Muri iki cyiciro, Habimana Jean Eric yatwayemo umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu mu batarengeje imyaka 23.

Iyi midali itatu yabonetse kuri uyu wa Gatandatu, yatumye Team Rwanda isoza Shampiyona Nyafurika ya 2021 imaze kwegukana 14 yose hamwe. Irimo umwe wa Zahabu, icyenda ya Feza n’ine y’Umuringa.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 15 ryari ryaritabiriwe n’ibihugu 15 bitarimo Eritrea imenyerewe cyane muri uyu mukino muri Afurika.Igihugu cya Afrika y’Epfo cyarigaragaje cyane muri iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa