skol
fortebet

Uburusiya butumye Espagne yongera gusohoka mu gikombe cy’isi hakiri kare

Yanditswe: Sunday 01, Jul 2018

Sponsored Ad

Kuva Espagne yatwara igikombe cy’isi ntirongera kuba ikipe ikanganye, kuko yongeye gusezererwa hakiri kare n’Uburusiya kuri penaliti 4-3 mu mikino ya 1/16 cy’irangiza cy’igikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya aho bikurikiye gusezererwa mu matsinda mu cya 2014.

Sponsored Ad

Imbere y’abafana babo, Abarusiya bagerageje kurinda izamu ryabo ndetse ntibirirwa bashaka umupira, byatumye Espagne ikina yonyine iminota 120 inanirwa gutsinda umukino yayoboye ku guhererekanya umupira ku kigero cya 76 ku ijana.

Nubwo isezerewe Espagne, yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 12 ku gitego cyitsinzwe na myugariro Sergei Ignashevich,cyishyurwa ku munota wa 41 na Artem Dzyuba kuri penaliti yakozwe na Gerrard Pique wakoze umupira ari mu rubuga rw’amahina.

Kuva ku munota wa 42 kugeza ku munota wa 120, Espagne yakinnye umukino udasobanutse wiganjemo guhererekanya hagati mu kibuga ntibasatire izamu ry’Uburusiya butigeze bugerageza gushaka imipira bituma amakipe yombi agera ku gutera penaliti, zasezereye Espagne.

Espagne yabanje gutera penaliti,yahushije Penaliti 2 za Koke usanzwe akinira Atletico Madrid na Iago Aspas wa Celta Vigo mu gihe Iniesta,Pique na Ramos bazinjije.

Ku ruhande rw’Uburusiya,abakinnyi binjije penaliti ni Fedor Smolov, Sergei Ignashevic,Aleksandr Golovin na Dennis Cherychev.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa