skol
fortebet

Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye Rusheshangoga Michel wasezeye ku mupira w’amaguru kwisubiraho

Yanditswe: Sunday 03, Jan 2021

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubarakh Muganga,yatangaje ko bagiranye ibiganiro n’umukinnyi wazamukiye mu ikipe yabo ndetse wari ku rwego rwo hejuru kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusezera ku mupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Major General Mubarakh Muganga yavuze ko myugariro Rusheshangoga Michel yagize akamaro aho yakinnye hose yaba mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abari munsi y’imyaka 17 yakinnye igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’iyo myaka cyabereye mu Rwanda muri 2011 ndetse n’igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique muri uwo mwaka, mu ikipe nkuru y’Amavubi ndetse na APR FC guhera muri 2012 ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye.

Yagize ati: ” Rusheshangoga ni umukinnyi w’umunyarwanda ufite impano idasanzwe, twamumenye ari muri Isonga FC tumuzana muri APR FC ngo adufashe igihe twatangiraga politiki nshya yo gukinisha abana b’abanyarwanda muri 2012 kuko twabonaga ko bashoboye.”

Ni umwe mu bakinnyi biyerekanye ndetse afasha n’ikipe kwitwara neza mu gihe cyose twari kumwe, muri 2016 yigeze gukina No.5 umwaka wa shampiyona wose avuye kuri No.2 umwanya tutari tumuziho kandi yitwara neza cyane. Afatanyije na bagenzi be beretse isi yose ko abanyarwanda bashoboye kwigira, kwishakamo ibisubizo ndetse no kwihesha agaciro.”

Avuga uko bakiriye icyemezo yafashe, Maj Gen Mubarakh Muganga yagize ati“Twababajwe rero no kumva ko yasezeye ku mupira w’amaguru mu myaka yari agezemo yo kwitwara neza kurushaho ndetse no kubera urugero rwiza abakiri bato.

Ajya kugenda yansezeyeho musaba ko yafata umwanya akumva ibyifuzo bya benshi akisubiraho kuko ari umukinnyi udasanzwe.Umupira w’amaguru w’u Rwanda uracyamukeneye, imyaka 26 ku mukinnyi aba agisigaje nk’indi myaka 10 imbere ye cyane iyo yifata neza nka Rusheshangoga.

Ntabwo twabyishimiye kuba igihugu cyabura umukinnyi ufite impano nk’iriya muri buriya buryo, bidatewe n’imvune cyangwa indi mpamvu yo mu kibuga ndetse afite buri kimwe umukinnyi yakenera akavuga ngo ndasezeye ntabwo byumvikana neza.”

Yakomeje agira ati: ”Ni muri urwo rwego kubw’inyungu z’umupira w’amaguru twamuganirije ndetse atwizeza ko azaduha igisubizo kizanyura abanyarwanda ndetse gishyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange.”

Rusheshangoga wavutse mu 1994, yazamukiye mu Isonga FC yamazemo umwaka umwe akomereza muri APR FC yakiniye imyaka itandatu guhera muri 2012 kugeza 2017.

Rusheshangoga Michel yafashije ikipe y’ingabo z’igihugu gutwara ibikombe birimo bitanu bya shampiyona na bibiri by’amahoro.

Yaje kujya muri Singida United yo muri Tanzania yamazemo umwaka umwe agaruka muri 2018 asubira muri APR FC yavuyemo muri 2019 yerekeza muri AS Kigali, ari nayo yavuyemo afata icyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru yerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yasanze umuryango we.

Ibitekerezo

  • Rwose njyembona uburyo yirukanwe muri APR nabyo birimubyatuma asezera imburagihe, rero mwimukura mumurongo we kndi namwe murimubabigizemo uruhare, ahubwonjye mwifurije guhirwa nurugendo rwubuzima bwe kuko ino udakina mur APR ntahazaza waba ufite kuko APR irica igakiza!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa