Umukinnyi ukina mu Bwongereza yavunitse intoki zose bitera ubwoba benshi
Yanditswe: Saturday 27, Mar 2021
Umukinnyi wa Forest Green Rover, Jamille Matt wo muri Jamaica yavunitse intoki ze zose ubwo ikipe ye yari irimo gukina agakubitana na mugenzi we.
Intoki za Matt zagumyeyo kugeza ubwo yavanwe mu kibuga n’abaganga mu marira menshi.
Uyu mukinnyi wa Forest Green, Jamille Matt yavunitse izi ntoki ze 5 ndetse abaganga bamara iminota 6 bagerageza kuzigarura ariko baje kumusohora hanze.
Matt yagonganye n’umukinnyi wo hagati wa Bolton witwa MJ Williams mu mukino wahuje aya makipe yombi yo muri League Two kuri uyu wa Gatandatu.
Uku kugongana kwababaje bikomeye uyu mukinnyi kuko yagaragaye ari kurira cyane ndetse ari kureba ikiganza cye atemera ibimubayeho.
Intoki ze zari zihinnye mu buryo buteye ubwoba byatumye abaganga binjira mu kibuga biruka cyane ngo bamutabare.
Benshi mu babonye iyi mpanuka bavuze ko iri mu mvune mbi cyane kandi ziteye ubwoba babonye mu mupira w’amaguru.
Forest Green yahombye rutahizamu w’imyaka 31 kuko bigaragara ko igiye kumara imikino myinshi ikina itamufite kubera iyi mvune.
Uyu mukinnyi wakiniye Blackpool na Newport amaze gutsinda ibitego 16 muri shampiyona y’uyu mwaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *