skol
fortebet

Umukobwa washinje Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu muri 2009 yamusabye akayabo k’amafaranga

Yanditswe: Thursday 29, Apr 2021

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi witwa Kathryn Mayorga washinje Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu bari muri Hoteli yo mu mujyi wa Las Vegas yamusabye kumwishyura miliyoni 56 z’amapawundi zo gusana ibyo yangije.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wahoze ari umunyamideli yavuze ko ibyo yakorewe na Ronaldo byamugizeho ingaruka ariyo mpamvu ashaka ziriya miliyoni ngo zimwomore ibyo bikomere.

Kathryn Mayorga yavuze ko Ronaldo yamufashe ku ngufu bari kumwe mu cyumba cyo muri Hoteli yo mu mujyi wa Las Vegas ubwo yari afite imyaka 25.Ronaldo yahakanye yivuye inyuma ibyo birego.

Uyu mukobwa ngo ashaka miliyoni 18 z’amapawundi yo kumwibagiza uburibwe n’agahinda yagize mu gihe cyahise,izindi 18 zo kumurinda agahinda n’umubabaro yagiye mu gihe kizaza n’izindi 18 z’ibihano by’uko yamufashe ku ngufu.Uyu mukobwa w’imyaka 37 ngo amaze gutakaza 1.4 by’amapawundi.

Aya mafaranga yose hamwe ni miliyoni 56 z’amapawundi angana n’umushahara wa Ronaldo w’imyaka 2 muri Juventus.

Muri 2010,Mayorga yahawe na CR7 ibihumbi $375,000 - £270,000 kugira ngo amukureho ibirego.

Nyuma y’imyaka 3,uyu mukobwa yahise yongera kurega avuga ko yemeye gusinya izo mpapuro atameze neza ndetse ko yananiwe kwakira ibyo Ronaldo yamukoreye.

Umunyamategeko wa Mayorga yatanze amazina y’abatangabuhamya 60 bemeye gushinja Ronaldo muri iki kirego.

Ronaldo yavuze ko atigeze afata ku ngufu uyu mukobwa ko ahubwo bakoze imibonano mpuzabitsina babyemeranyije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa