skol
fortebet

Umukunzi wa Rutamu ati ’Nava mu itangazamakuru nzaturuka I Remera nambaye ubusa ngere Nyabugogo’

Yanditswe: Monday 02, Jul 2018

Sponsored Ad

Umusomyi w’ Ikinyamakuru UMURYANGO akaba n’ umufana w’ umunyamakuru wa Radio 1 Rutamu Elie ukora mu ishami ry’ imikino yatwandikiye adusaba ko tumwingingira Rutamu ntave mu itangazamakuru kuko narivamo nawe azava I Remera yambaye uko yavutse akagera Nyabugogo.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru Rutamu yahize ko ikipe y’ igihugu ya Argentina, Lionel Messi akinira nidatwara igikombere cy’ isi cy’ uyu mwaka (2018) azasezera mu itangazamakuru.

Yabivugiye kuri radiyo abantu bamufata amajwi bayakwirakwiza ku mbugankoranyambaga no mu itangazamakuru ryandika.

Ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2018 ubwo Argentina yasezererwaga n’ Ubufaransa ku bitego 4-3 , Rutamu yavugiye kuri radiyo ko umuhigo we awukomeje bityo ko igikombe cy’ Isi nikirangira azava kuri micro za radiyo akajya guhinga no korora.

Yagize ati “Nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzaba ku wa 15 Nyakanga 2018,bakimara gutanga igikombe nzahita mva mu mwuga w’itangazamakuru njye guhinga,njye gukora ibindi.Igikombe cy’isi kirarangira ndangije amasezerano y’abantu turi kwamamariza mpite mva mu mwuga w’itangazamakuru byemewe n’amategeko.”

Aya magambo Rutamu yavuze bwa kabiri yababaje bamwe , none bakomeje kumwinginga ngo abababarire agume mu itangazamakuru.

Umwe muri bo yandikiye UMURYANGO agira ati “Mumbarire ndabinginze mubwire Rutamu ahagarike gusezera. (Nasezera) ndaturuka I Remera nambaye ubusa buriburi ngere Nyabugogo”

Iki ni kimwe mu bitekerezo bitandukanye UMURYANGO wakiriye bisaba Rutamu kutava mu itangazamakuru. Ibi bitekerezo biri ku nkuru UMURYANGO watangaje igira iti “Rutamu yatangaje igihe azasezerera ku kazi k’ubunyamakuru nyuma yo gusezererwa kwa Argentina”

Inshuti za hafi z’ uyu munyamakuru Rutamu Elie Joe wamamaye mu ishami ry’ imikino aho akorana na Rugimbana Theogene zivuga ko icyo Rutamu yiyemeje agikora bityo ngo ‘icyizere cy’ uko yakwisubiraho ntasezere itangazamakuru ni gike cyane’.

Ku rundi ruhande bigaragara ko natisubiraho akava mu itangazamakuru kuko Argentina itatwaye igikombe cy’ Isi hari abo bizababaza.

Rutamu amaze kubaka izina rikomeye mu kogera umupira w’ amaguru no gusesengura imikino. Yakoreye amaradiyo akomeye arimo Radiyo Rwanda,Flash FM,Isango Star,Radio 1 na RC Nyagatare yatangiriyeho uyu mwuga.

Iyo bifitanye isano :Umupasiteri wo muri ADEPR yasabye abanyarwanda kwandika impapuro zisaba umunyamakuru Rutamu kwisubiraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa