skol
fortebet

Uwari uyoboye Amavubi muri Cameroon yahakanye yivuye inyuma ibyo gusuzugura Abanyamakuru bari kumwe

Yanditswe: Wednesday 10, Feb 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021 nibwo habaye ikiganiro hagati y’abanyamakuru b’imikino,minisiteri ya siporo n’abari muri delegation y’ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye igikombe cya CHAN 2020 cyabereye muri Cameroun, cyaranzwe no kwimwa ijambo kw’abanyamakuru bagaragazaga ibibazo byabaye muri Cameroon.

Sponsored Ad

Iki kiganiro cyari kiyobowe na Kankindi Anne-Lise wari uyoboye delegation yose, Umutoza Mashami Vincent ndetse na Rurangayire Guy wari uhagarariye minisiteri ya siporo (MINISPORTS).

Madamu Kankindi yagize ati “Rimwe na rimwe kwakira impinduka biragora Hari igihe umuntu ashyira igitugu mu bintu kugira ngo bigende neza.Ntabwo byakirwa kimwe ku bantu batandukanye ariko nibaza ko ibyakozwe byose byakozwe mu nyungu z’abantu bose twajyanye.

Abanyamakuru twajyanye,tugeze I Kigali twaraganiriye tuvugana ko nta zibana zidakomanya amahembe,ibyabaye byari ukugira ngo twuzuze inshingano zacu.Nta kibazo gikomeye cyabayeho.”

Muri iki kiganiro,abanyamakuru bamwe bagiye bangirwa kuvuga ndetse umwe muribo yamburwa indangururamajwi ataravuga.

Ku byavuzwe ko umwe mu banyamakuru yashinjwe kugambanira igihugu,Madamu Kankindi yagize ati "Nabyumvise bwa mbere mu itangazamakuru,ntabwo byabayeho...umunyamakuru umwe yasabwe kureba niba muri telefoni ye atafashe amashusho,nta kintu gikomeye cyabaye."

Umunyamakuru Jean Luc ahawe ijambo ngo abaze ikibazo mu mwanya w’ibibazo, yanyomoje ibyari bimaze gutangazwa ko umubano n’abanyamakuru wagenze neza, maze agaragariza amagambo akomeye yatangajwe na Anne-lise ndetse ngo anafitiye ibihamya.

"Umubano w’abanyamakuru na delegation ntiwari mwiza rwose, ndabivuga nk’uwari uhari. Wavuze ko abanyamakuru turi abantu babi, twari tuzanye COVID19 mu ikipe."

Mugihe yari akomeje kugaragaza uko byari byifashe nk’uwari muri delegation kandi w’umunyamakuru, uwari uyoboye ikiganiro yahise amuca mu ijambo amusaba kurekera kuvuga ngo kuko ibyo bibazo ari ibijyanye n’ubuzima bw’umuntu ku gite cye.

Umunyamakuru yasabye gukomeza kuko aricyo inama yari yahamagariwe ngo harebwe uko urugendo rwagenze, ariko ahita yamburwa ijambo atarangije n’Umujyanama Muri Minisiteri ya Sports, Karambizi Olivier wari umusangiza w’amagambo, anasaba ko bamwaka microphone, bityo n’ikibazo cye nticyanasubizwa.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba sports, usanzwe anakorera igitangazamakuru cy’igihugu, Jean Butoyi, nawe ahawe ijambo, yahise yunga mubyo mugenzi we Jean Luc yari amaze kuvuga.

Yavuze ko yababajwe n’uburyo umunyamakuru iri shyirahamwe ryohereje, yafashwe muri Cameroun, uburyo yavuye mu bitaro, uburyo bamufashije, n’uburyo atarangizanyije urugendo n’amavubi, asaba y’uko basobanura ukuntu umunyamakuru wa AJ sports yatereranywe.

Madamu Kankindi Anne-Lise ahawe ijambo yahakanye ko uyu munyamakuru wa B&B FM yatereranywe, ndetse binavugwa ko yaje no gufatirwa kubera kutishyurirwa.

Ati"Ku burwayi bwa Jean Luc, yarwariye kuri hoteli, araremba hanyuma ajyanwa mu bitaro arwazwa na Dr.Higiro.Imiti yose yishyuwe na CAF uretse itarabonetse mu bitaro yishyuwe nanjye wari uyoboye ikipe [delegation].Nta bijyanye n’ibitaro Jean Luc yishyuye.Ibivugwa ko Jean Luc yafatiriwe ntabwo aribyo.

Nyuma y’uko ikipe igiye i Limbe, Jean Luc wagombaga gutaha kuwa mbere yasigranye na muganga Higiro i Douala maze bishyurirwa ibyo bari bamaze gukoresha ariko hasigara ijoro rimwe baraye muri hoteli. Facture y’iri joro yoherejwe i Kigali, ariko icyo gihe hari ikiruhuko (Konji) y’umunsi w’intwari, maze bituma muganga Higiro ariwe wishyura iyo facture."

Ubwo abanyamakuru 5 bajyanye n’ikipe muri Cameroon bageraga mu Rwanda,bose bashimangiye ko uyu mugore wari uyoboye ikipe yose yababaniye nabi,yaba kubabuza gukora akazi kabo,kubasuzugura n’ibindi.

Mashami Vincent we yavuze ko nta mahirwe menshi abona afite yo kugumana akazi k’Ikipe y’Igihugu kuko atagatanga ndetse atari kamara mu ikipe y’igihugu.

Ati “Amahirwe menshi urakoze kuyampa ariko icyo nakubwira ni uko nta mahirwe menshi mfite yo gukomeza aka kazi kuko sinjye ugatanga kandi si njye ukiha. Wenda wowe ni ko ubibona ariko si ko njye mbibona.”

Ibitekerezo

  • Nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera nuwo mudamu rero ntacyo yabakinze ,jean luc yangiwe kuvuga ngo atamwandagaza nyine gsa sport nyarwanda ikeneye amavugurura pe,uwa finance amenya ibyaruhago atize ,atakinnye.......,ikipe y’igihugu ntitukayibaze iby’igiviro kdo yimwe agaciro nabakayigahaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa