skol
fortebet

Zinedine Zidane yavuze amagambo akomeye kuri Mbappe na Haaland

Yanditswe: Saturday 20, Feb 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane,yashimagije cyane ba rutahizamu bakiri bato ariko bakomeye ku isi aribo Kylian Mbappe na Erling Haaland ko ari abakinnyi b’ibitangaza yaba muri iki gihe no mu gihe kizaza nyuma y’aho bigaragaje muri iki cyumweru muri Champions League.

Sponsored Ad

Zidane yahishuriye abanyamakuru ko akunda aba bakinnyi bombi ni mu gihe kandi bivugwa ko ikipe ye ya Real Madrid ibifuza ubwo isoko rizaba rifunguye gusa ngo izahitamo umwe muri bo.

Zidane yagize ati “Narebye imikino yose kandi nanjye nkunda kureba ibyiza nk’undi mufana wese.Bombi n’abakinnyi beza kandi bakiri bato.N’abakinnyi b’iki gihe no mu gihe kizaza.”

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru nibwo Kylian Mbappe yeretse isi yose ko nta gace na gato ko kumushidikanyaho kagomba kubaho kuko yafashije ikipe ye ya PSG kunyagirira FC Barcelona ibitego 4-1 ku kibuga cyayo ndetse uyu musore yatsinze ibitego 3 wenyine anahusha n’ibindi byabazwe.

Ku rundi ruhande,Erling Haaland yafashije ikipe ye ya Dortmund gutsindira mu rugo Sevilla ibitego 3-2 birimo 2 by’uyu munya Norway w’umuhanga.

Mbappe amaze imyaka isaga 2 avugwa mu ikipe ya Real Madrid ndetse hari amakuru avuga ko PSG nibona Messi izagurisha Mbappe ku ikipe yose izishyura miliyoni 174 z’amapawundi.

Mbappe w’imyaka 22 aho arusha imyaka 2 Haaland we umaze imyaka 2 gusa ari ku rwego rwo hejuru ku isi by’umwihariko muri Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa