Umuhanzikazi Beyoncé Knowles umunyabigwi mu muziki wa US yashyize hanze amafoto ari mu byishimo bidasanzwe n’abana be babiri basohokanye ku mucanga.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 39 yafotowe ari mu mucanga ari kumwe n’aba bana be bambaye ingofero mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye.
Beyonce yafotowe ari kumwe n’abana be b’impanga Sir na Rumi,bafite imyaka 3 y’amavuko ariko we yirunzeho umucanga hejuru.
Beyonce ntiyari kumwe n’umugabo we Jayz bamaranye imyaka 12 babana gusa ibinyamakuru bivuga ko ashobora kuba nawe yari ahari ariko atashatse kugaragara muri aya mafoto.
Hari indi foto ari wenyine afashe ikirahuri kirimo wine yambaye imyenda isa.Aya mafoto yayashyize ku rubuga rwe rwa Internet aho yanasangije abakunzi be amashusho y’ibihe byiza yagiye anyuramo.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN