skol
fortebet

Dani Alves ari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa gusambanya ku gahato

Yanditswe: Wednesday 11, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dani Alves usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Brazil wanakiniye FC Barcelone, ari mu mazi abira nyuma y’uko ari gushinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yaba yarakoreye umugore wo muri Espagne mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2022.

Sponsored Ad

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza cyabitangaje, urukiko rw’i Barcelona rwatangaje ko rwatangije urubanza ku cyaha Dani Alves
aregwa cyo gusambanya ku gahato biturutse ku kirego cyatanzwe n’umugore uvuga ko yakorewe ihohoterwa n’uyu mukinnyi ubwo bari muri kamwe
mu tubyiniro two muri Espagne.

Ubwo Reuters yaganiraga n’umuvugizi wa Dani Alves kugira ngo agire icyo abivugaho, yavuze ko uyu mukinnyi ahakana yivuye inyuma ibyaha byose
aregwa.

Kugeza ubu uyu myugariro Dani Alvez ari muri Mexique, aho akinaira ikipe yitwa Pumas UNAM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa