skol
fortebet

Ibyo wamenya ku bukwe bwa Meddy buteganyijwe kuzabera mu bihugu 3

Yanditswe: Friday 21, May 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy arakora ubukwe n’umukunzi we w’igihe kinini Mimi Mehfira ukomoka mu gihugu cya Ethiopia.Ubu bukwe buzabera ahitwa Dallas muri Texas,US kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021.

Sponsored Ad

Aba bombi bazahita bakira abashyitsi babo nyuma yo kuvuga indahiro yo kubana akaramata,mu birori bizabera mu majyepfo ya US aho aba bombi batuye.

Abahanzi batandukanye b’Abanyarwanda baba muri Amerika bazitabira ubu bukwe,kimwe n’abandi banyarwanda n’inshuti z’uyu mukunzi wa Meddy.

Mimi aherutse gukorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi ’bridal shower" n’abakobwa b’inshuti ze babana muri US.

Biravugwa ko ababyeyi ba Meddy bamaze kwerekeza muri US gutaha ubu bukwe bubaye nyuma y’amezi 6 uyu musore wabo ateye ivi asaba uyu mukunzi we kumubera umugore.

Amakuru aravuga ko Ruhumuriza James uzwi nka King James umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za America yikingije icyorezo cya COVID-19 kugira ngo atahe ubu bukwe bwa mugenzi we baririmba injyana imwe ya R&B, Meddy.

King James biravugwa ko ari umwe mu bazaririmba muri ubu bukwe bwa Meddy buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Amakuru aravuga ko Meddy azahita ajyana na Mimi mu bukwe bwabo buzakomereza muri Ethiopia hanyuma banazane mu Rwanda gukomeza ibirori.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa