skol
fortebet

Uganda: Imbuga zose zitambutsa amashusho y’urukozasoni zigiye gufungwa

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri ishinzwe amakuru muri Uganda yiyemeje gufunga imbuga zose zitangaza amashusho y’urukozasoni, bitewe n’ingaruka ibona zigira ku batuye muri iki gihugu, by’umwihariko abana.

Sponsored Ad

Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri Dr Chris Baryomunsi tariki ya 5 Nyakanga 2023, nyuma y’ubusabe bwa Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko, Thomas Tayebwa, kuri guverinoma.

Tayebwa, nk’uko The Daily Monitor yabitangaje, yagize ati: “Abana bacu bareba za cartoons z’urugomo, ingimbi n’abangavu bacu bakareba pornography. Mu bihugu by’Abasilamu, porno zarafunzwe. Mumbwira icyo igihugu cyacu cyahomba mu gihe twafunga imbuga zizitangaza. Ziri kutwica.”

Uyu mudepite mukuru wungirije yasabye guverinoma ya Uganda kwegera ibihugu biyobowe n’Abasilamu byafunze izi mbuga, zikayereka uko zabigenje, na yo ikabikora.

N’ubwo Minisitiri Baryomunsi yatangaje ko izi mbuga zigomba gufungwa, Minisiteri ishinzwe abana n’urubyiruko yo ivuga ko amafaranga y’ingengo y’imari yahawe mu kurengera abana idahagije, ku buryo iyi gahunda yahita ishyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka w’2023/2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa