skol
Kigali
startimes

Umuhanzi Emmy yambitse impeta umukunzi we mu birori bakoze bonyine [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 January 2021 Yasuwe: 5631

Umuhanzi Emmy usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye, yatangaje ko yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Joyce bamaze igihe bakundana amusaba ko yamubera umufasha.

Uyu muhanzi wamenyekanye ku ndirimbo nka subiza, Uranyuze, Kuki, Ibyo bavuga, Ese urinde,ntari umuntu n’izindi,yambitse impeta uyu mukunzi we bamaze igihe bakundana.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kwambika Joyce impeta,Emmy yagize ati "Naguhisemo kandi nzahora nguhitamo buri gihe.Intera ni igipimo cyiza kigaragaza kure cyane urukundo rwagera...Nishimiye ko nyuma tubashije kubigeraho.Warakoze cyane kunyizera.Ndagukunda Hoza."

Amakuru avuga ko Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021 aribwo Emmy yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakarushinga undi amusubiza ngo "yego".





Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rihanna yashyize hanze ifoto yaciye ibintu agamije kwibasira Donald...

Umuhanzi Rihanna yibasiye cyane Donald Trump ubwo yashyiraga hanze amafoto...
21 January 2021 Yasuwe: 10330 0

Donald Trump yababariye Lil Wayne n’abandi bantu 140 mbere yo kuva ku...

Perezida Donald Trump mu masaha ye ya nyuma ku butegetsi yahaye imbabazi...
20 January 2021 Yasuwe: 4259 0

Uwahoze azwi nka se wa Diamond Platnumz yatakambiye abanya Tanzania abasaba...

Muzehe Abdul Djuma waherukaga guca ibintu ubwo byatangazwaga ko atari we...
19 January 2021 Yasuwe: 6327 0

Ronaldinho yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ari kumwe n’ibizungerezi...

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu ikipe ya FC Barcelona,PSG,AC Milan n’izindi...
15 January 2021 Yasuwe: 5553 0

Umuhanzi Emmy yambitse impeta umukunzi we mu birori bakoze bonyine...

Umuhanzi Emmy usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari...
13 January 2021 Yasuwe: 5631 0

Umukobwa wa Eminem yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize hanze aha...

Umukobwa wa Eminem witwa Hailie Mathers yaciye ibintu kubera amafoto...
13 January 2021 Yasuwe: 6124 0