skol
fortebet

Umuhanzi Mohombi uzwi cyane muri "Coconut tree" yaje mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 15, May 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi Mpuzamahanga Mohombi Nzasi Moupondo uzwi nka Mohombi ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketbal izatangira kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yaje mu Rwanda mu kwitabira iyi Shampiyona izitabirwa n’ibihangange bitandukanye byiganjemo ibifite inkomoko muri Afurika.

Yagize ati “Reka tugende,Kigali,BAL”, yashyize kandi hanze urutonde rw’uko imikino izakurikirana n’uko abantu bagura amatike.

Mohombi kandi yashyize hanze itike y’indege yamukuye I Kinshasa ku kibuga cy’indege cya N’djili imuzana i Kigali mu Rwanda.

Mohombi yamamaye cyane mu ndirimbo ‘Coconut Tree’ yakoranye na Nicole Schwezinger, Bumpy Ride n’izindi.

Uyu mukongomani afite ubwenegihugu bwa Sweeden kuko yakuriye mu mujyi wa Stockholm.

Mohombi w’imyaka 34 azwiho gukunda umukino wa Basketball,afite ibikorwa bikomeye muri RD Congo aho afasha ikipe z’abakiri bato mu mukino wa Basketball.

Mohombi afite ibigwi mu muziki yakoranye indirimbo n’ibyamamare bikomeye ku isi nka Akon,Nelly,Shaggy,Franco ,Fally Ipupa,Diamond Platnumz n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa