skol
fortebet

Umuhanzi Yago yakoze agashya kanyuze benshi

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat yatangaje benshi nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere utumiye mu gitaramo cye,Minisitiri w’Urubyiruko unafite mu nshingano kwita ku bahanzi,Dr Utumatwishima Abdallah.

Sponsored Ad

Minisitiri Utumatwishima abinyujije kuri X yavuze ko uyu muhanzi abaye uwa mbere umutumiye mu gitaramo azakora kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023.

Ati "Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira Iterambere ry’ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye ni Yago.

Yago: Yabaye umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya Isango, afite n’indirimbo ya Gospel yitwa Suwejo . Mwongereho ibindi Tuzajyane."

Nyuma y’ubu butumwa bwa Minisitiri,benshi bamushimiye ko akomeje gufasha abafana ndetse banizeza ko bazashyigikira Yago.

Benshi bashimiye Yago ko yakoresheje imbaraga ntacike intege ndetse bamusaba gukomereza aho.

Yago yakunzwe mu ndirimbo nka Suwejo,Rata,Ni Wanee,n’izindi.

Yago watangiye umuziki bamwe bamushidikanyaho,uyu munsi ari mu bahanzi bahagaze neza ndetse mu gihe gito agiye gushyira hanze album yise ’Suwejo’.

Iki gitaramo cye kizabera Camp Kigali aho kwinjira azaba ari ibihumbi 5k,10k,20k na 30k.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa