skol
fortebet

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana yahawe gatanya kubera kumara imyaka 21 umugabo we atemera ko batera akabariro

Yanditswe: Thursday 15, Apr 2021

Sponsored Ad

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana witwa Rebecca Magaba,ukomoka mu gihugu cya Tanzania aherutse gutandukana n’umugabo we Zabron Maselege bapfuye ko uyu mugabo yari amaze imyaka 21 atemera ko batera akabariro.

Sponsored Ad

Muri rubanza rwatangaje benshi mu banya Tanzania mu minsi ishize,uyu muhanzikazi yavuze ko atakomeza kubana n’umugabo we bamaze imyaka 21 babana atazi uko batera akabariro.

Uyu mugabo Zabron ngo yarwaye indwara yitwa cryptorchidism,ituma udusabo tw’intanga tutaba mu mwanya watwo ari nabyo bituma nyiri uyirwaye adatera akabariro.

Ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko,uyu muhanzikazi yatangaje ko mu myaka 21 amaze abana n’umugabo we batigeze batera akabariro kubera iyi ndwara cryptorchidism ndetse agaragaza ibimenyetso.

Ubu burwayi budakunze kubaho,bwibasira cyane abana b’abahungu bavuka badashyitse.

Umuntu urwaye cryptorchidismntashobora kubyara kuko nta ntanga uba ufite kuko zikorwa n’udusabo tw’intanga.

Umucamanza witwa Mwinyiheri Kondo niwe wafashe umwanzuro wo gutandukanye aba bombi kuko ngo umubano wabo udahuje n’intego yo kurushinga.

Urukiko rwategetse ko aba bombi bagabana imitungo bakoreye mu gihe cyose bamaze babana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa