skol
fortebet

Umukobwa wari ugiye kurushinga n’umuraperi AKA yasanzwe muri Hoteli yapfuye

Yanditswe: Sunday 11, Apr 2021

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Nelli Tembe wari hafi kurushinga n’Umuraperi witwa AKA wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yasanzwe muri Hoteli yitwa Pepperclub yo mu mujyi Cape Town yapfuye.

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru nibwo byamenyekanye ko uyu mukobwa yapfuye asanzwe muri iyi Hoteli aho polisi yahise yemeza ko iri gukora iperereza ku rupfu rwe.

Ushinzwe kumenyakanisha amakuru ya AKA witwa Phumza Nohashe,yahishuye ko imiryango yaba bombi iraza gushyira hanze itangazo ku rupfu rw’uyu mukobwa w’imyaka 22.

Abatangabuhamya bari muri iyi hoteli bavuze ko bumvise urusaku rw’umugabo ari kuvuza induru ahamagara Polisi.

Polisi ivuga ko umurambo w’uyu mukobwa wasanzwe hanze y’iyi Hoteli y’inyenyeri 5 aho hari amakuru avuga ko yasimbutse kuri Etaje ya 10 akagwa hasi.

Umuvugizi wa polisi ishinzwe kwakira abantu ku murongo wa 911 witwa Shawn Herbs yagize ati “Abari aho byabereye bavuze ko umugore yasimbutse avuye kuri etaje ya 10 y’iyo nyubako.Yagize ibikomere byinshi byamuviriyemo urupfu.”

Umuyobozi mukuru wa Pepperclub Hotel witwa Efi Ella,yemeje ko hari umugore ukiri muto wahanutse mu byumba byo hejuru by’iyi Hoteli yikubita hasi saa moya n’igice z’igitondo cyo kuri iki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa