skol
fortebet

#Kwibuka28: Minisiteri ya Siporo yashyizeho amabwiriza agenga ibikorwa by’imikino mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe: Saturday 09, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya 28 Abanyarwanda n’Isi yose muri rusange baribuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Ni muri uwo rwego Minisiteri ya Siporo (Minisports) yashyizeho amabwiriza yihariye agomba kugenga ibikorwa by’imikino mu cyumweru cyo Kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Sponsored Ad

MINISPORTS yamaze gushyiraho amabwiriza yihariye agomba gukurikizwa muri iki cyumweru cy’icyunamo hagati y’itariki 7 na 13 Mata 2022.

Mu itangazo basohoye, hari aho bagize bati “amarushanwa mu byiciro bitandukanye abaye asubitswe ku matariki yavuzwe haruguru. ”

Ariko bavuga ko amakipe afite amarushanwa mpuzamahanga muri aya matariki, yemerewe kuyitabira amaze kubisabira uburenganzira.

Bati “Amakipe cyangwa abakinnyi bafite imikino mpuzamahanga hagati y’amatariki yavuzwe haruguru bemerewe kuyitabira babanje kubisaba bakanabyemererwa na Minisiteri ya siporo.”

Ikindi bavuze ni uko siporo y’umuntu ku giti cye yemewe gukorwa, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri cyangwa yongera ingufu (Gym) zemerewe gukora ariko zakira umuntu uje gukora imyitozo ari wenyine.

Bavuze ko kandi mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa bya Siporo bibujijwe gukorerwa gusa aho imihango yo Kwibuka irimo kubera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa