skol
fortebet

Amwe mu mafoto yihariye yaranze ubukwe bw’umuhanzi Meddy n’umukunzi we Mimi

Yanditswe: Thursday 27, May 2021

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy yakoze ubukwe n’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia.

Sponsored Ad

Ibi birori byari bibereye ijisho byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi, bibera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba.

Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe n’ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy.

Hari kandi The Ben na King James baje kuririmbira abageni, aho The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James akaririmba Ganyobwe maze bacinya umudiho biratinda.

Hari kandi na Miss Grace Bahati n’abandi. Meddy na we yaje gukora mu ijwi ryahogoje abakobwa benshi maze aririmbira umukunzi we.

Ubu bukwe bwabereye muri Amerika, gusa imyambaro bambaye yakorewe mu Rwanda ikozwe na Isha Collection yanambitse Platini mu bukwe bwabaye muri Werurwe 2021.

Gatarayiha Angelique, nyiri Isha Collection,yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko n’ubwo yabambitse ariko yatunguwe n’uko uwamwegereye atari Meddy ahubwo ari Mimi.

Ati”Ntabwo uwamvigishije ari Meddy nicyo gitangaje, navugishijwe na Mimi, yanyandikiye kuri Isha Collection ambwira ko yitwa Mimi ntiyavuga byinshi n’ibya Meddy ntiyabivuga, tumara n’iminsi tuganira atarabivugaho na gato.”

“Tumaze gufata umwanzuro anyereka ibyo yagiye akunda, nkamubwira ngo ni byiza ariko nkamubwira ko abandi babikoresheje tuba dushaka ko umuntu agira umwihariko we nti wakwereka ibindi? Mubaza amabara atekereza ambwira ko fiancé we akunda umweru.”

Umuhanzi Meddy ari kugenda ashyira hanze amafoto yaranze ubu bukwe bwe bwaranzwe n’ibyishimo byinshi byababutashye.

Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangije umwaka wa 2019, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga. Mu Ukuboza 2020 nibwo Meddy yateye ivi asaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore undi nawe ntiyazuyaza arabyemera. Meddy na Mimi bombi bafite imyaka 31.

Imbuto y’urukundo rwa Meddy na Mimi yatangiye kubibwa kuva muri Kanama 2017.
Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

Icyo gihe, yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.

Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy. Ndetse urukundo rwabo bombi bakomeza kujya barusakaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane iyo umwe yagiraga isabukuru.

Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangije umwaka wa 2019, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga. Mu Ukuboza 2020 nibwo Meddy yateye ivi asaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore undi nawe ntiyazuyaza arabyemera. Meddy na Mimi bombi bafite imyaka 31.







Ibitekerezo

  • ese ko wagira ngo yarahiye ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa