skol
fortebet

Umukinnyi wa filimi z’urukozasoni yemeje ko amasegonda 90 yasambanye na Donald Trump aricyo gihe kibi cyane yagize mu buzima bwe

Yanditswe: Tuesday 09, Feb 2021

Sponsored Ad

Umugore wamenyekanye mu mailimi y’urukozasoni nka Stormy Daniels nubwo amazina ye nyakuri ari Stephanie Clifford,yatangaje ko amasegonda 90 yakoranye imibonano mpuzabitsina n’uwari perezida wa Amerika,Donald Trump,ariyo masegonda mabi cyane yagize kurusha ayandi yose mu gihe amaze ku isi.

Sponsored Ad

Uyu mugore uzwi cyane muri izi filimi z’abakuze,yavuze ko iki gihe yamaze atera akabariro na Trump aricyo kibi cyane mu buzima bwe bwose kuko uyu munyapolitiki w’umukire cyane ngo yamubwiraga amagambo atakunze.

Uyu mugore Stormy yavuze ko yasambanye na Trump muri 2006 ndetse ko yamufashije guca inyuma umugore we Melania Trump.

Aganira n’uwahoze ari umunyamategeko wa Trump, Michael Cohen,Madamu Stormy yagize ati “Niyo masegonda 90 mabi cyane mu buzima bwanjye kuko yatumye nanjye ubwanjye niyanga.”

Uyu mugore yavuze ko yabwiye Trump ku bijyanye n’umwuga we wo gukina filimi z’urukozasoni ndetse ngo ikiganiro cyabo cyari cyiganjemo ubucuruzi cyane ko bari bicaye ku meza yo muri Hoteli y’uyu mugabo.

Madamu Stormy yavuze ko ubwo yari agiye mu bwiherero,yasanze Trump amwiteguye ndetse yambaye umwenda w’imbere.

Uyu mugore w’imyaka 41 yavuze koi bi babikoze nyuma y’irushanwa rya Golf ryo gufasha ryabereye ahitwa Lake Tahoe ndetse ngo yinjiye mu cyumba cy’uyu mugabo.

Uyu mugore abajijwe niba Trump ari umukunzi umuntu yakwifuza,yavuze ko batamaze igihe batera akabariro ariko yakomeje kumubwira ibintu bibi ndetse ngo byari kumutera kuruka iyo aza kuba yarariye ibya nijoro uwo munsi.

Amakuru avuga ko Stormy Daniels yishyuwe $130,000 muri 2016 kugira ngo ahishe ibi bintu byo kuryamana na Donald Trump kugira ngo bitamwicira kwiyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa