skol
fortebet

Umuryango wa Barack Obama uri mu cyunamo cyo kubura imbwa yabo bakundaga

Yanditswe: Sunday 09, May 2021

Sponsored Ad

Umuryango wa Barack Obama wahoze ari Perezida w’Amerika wahaye icyubahiro "inshuti magara yacu", nyuma yuko imbwa bari boroye yitwa Bo ipfuye ku wa gatandatu.

Sponsored Ad

Nkuko umugore we Michelle Obama yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga, Bo "iteka yaraturuhuraga" kuva yagera muri White House mu 2009.

Iyo mbwa y’impwerume y’amabara y’umukara n’umweru, ni iyo mu bwoko bw’izikomoka muri Portugal zo mu bwoko bwa ’water dog’.

Ziswe gutyo kubera ukuntu zigishwa kujya mu mazi zigahindira amafi mu nshundura z’abarobyi, ndetse no kubera akandi kazi ko mu mazi zikora, nko kujyana ubutumwa bw’abari mu bwato bumwe zikabujyana ku bari mu bundi.

Iyo mbwa yari impano yahawe abakobwa babo ubwo umuryango wimukiraga mu rugo rushya rwo muri White House.

Madamu Michelle yanditse ati: "Ntabwo twari tuzi ukuntu izageraho ikadufatira runini twese".

Barack Obama, mu butumwa bwe, yanditse ati: "Neza neza yari icyo twari ducyeneye kandi irenze icyo twari twiteze".

Bwana Obama yanavuze ukuntu Bo "yishimiraga kutubona mu minsi yacu myiza, iminsi yacu mibi, no ku wundi munsi wose uri hagati y’iyo".

Mu myaka 100 ishize, ukuyemo Donald Trump, abaperezida b’Amerika bose bagiye batunga imbwa. Perezida w’Amerika w’ubu Joe Biden afite imbwa ebyiri, nubwo iyitwa Major - nto muri izo ebyiri - yagize ibibazo kubera kurumana.

Mu gihe cyayo nk’"imbwa ya mbere" mu gihugu - mu gihe Obama yari Perezida w’Amerika, Bo yaramamaye cyane kuburyo Madamu Michelle yohererezwaga ubutumwa mu ntangiriro ya buri kwezi kugira ngo yemeze ko iyo mbwa iseruka ku mugaragaro.

Mu 2013, bayizaniye indi mbwa yo mu bwoko bumwe nayo ikomoka muri Portugal yitwa Sunny.

Mu butumwa bwe, Bwana Obama yanditse ati: "Yihanganiraga urujya n’uruza rwose rwaterwaga no kuba muri White House, yaramokaga cyane ariko ntabwo yarumanaga...

"Yakundaga gusimbukira mu bwogero [piscine] mu gihe cy’iki [impeshyi], yabaga ituje mu gihe iri kumwe n’abana, yakundaga kurya ibyatakaye hafi y’ameza yo kuriraho, ndetse yari ifite ubwoya bwiza".

Madamu Michelle yavuze ko iyo mbwa nyuma yamufashije we n’umugabo we ubwo bamenyeraga "ubuzima bumeze nk’icyari cy’inyoni kirimo ubusa" ubwo abakobwa babo Malia na Sasha babasigaga bonyine mu rugo bakajya kwiga muri kaminuza.

Ariko, yongeyeho ko "nta muntu n’umwe wishimye cyane kurusha Bo" ubwo buri muntu wese yasubiraga mu rugo muri iki cyorezo cya coronavirus.

Bo yapfuye "nyuma y’urugamba na kanseri", nkuko Madamu Michelle yabyanditse mu butumwa bwe, bwashyizweho umukono mu izina ry’umuryango wabo wose.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa