skol
fortebet

Umusore usa na Perezida Kagame yamusabye ikintu gitangaje [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Feb 2021

Sponsored Ad

Umusore utuye mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo asa neza na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse nawe ngo arifuza ko bazahura.
Uyu musore nawe ubizi neza ko asa na Perezida Kagame afite inzozi zo guhura na Nyakubahwa Perezida Kagame ari nayo mpamvu abantu benshi bari gukwirakwiza aya mafoto bari gusaba ko uwo musore yafashwa kugera ku nzozi ze.
Uyu musore ukiri muto asanzwe yituriye mu gace k’akajagari (...)

Sponsored Ad

Umusore utuye mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo asa neza na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse nawe ngo arifuza ko bazahura.

Uyu musore nawe ubizi neza ko asa na Perezida Kagame afite inzozi zo guhura na Nyakubahwa Perezida Kagame ari nayo mpamvu abantu benshi bari gukwirakwiza aya mafoto bari gusaba ko uwo musore yafashwa kugera ku nzozi ze.

Uyu musore ukiri muto asanzwe yituriye mu gace k’akajagari k’Umurwa Mukuru wa Burkina Faso,Ouagadougou.

Kubera ukuntu asa n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda,Paul Kagame byatumye benshi bamutazira amazina ye, aho kuri ubu yamenyerewe kwitwa Paul Kagame n’ubwo na we atamuzi amaso ku maso.

Uyu musore bigaragara ko ari hagati y’imyaka 28 na 35, aho abamubona bavuga ko iyo aza kuba afite imyaka 63 y’amavuko byari gukekwa ko yaba ari impanga ya Paul Kagame.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa