Havumbuwe Bibiliya imaze imyaka ibihumbi 2000 ivuga uwabambwe mu mwanya wa Yesu

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 September 2019 Yasuwe: 7370

Mu mujyi wa Ankara muri Turkey,havumbuwe Bibiliya imaze imyaka hagati ya 500-2000 ivuga ko Yesu atababwe ndetse ko mu mwanya we habambwe uwamugambaniye ariwe Yuda Isikariyota.



Iyi Bibiliya yabonetse mu nzu ndangamurage ya Ankara irimo ibitabo birimo nk’icya Barinaba kivuga ko yesu atabambwe ndetse atari umwana w’Imana ahubwo ari umuhanuzi.

Iki gitabo kandi cyise Intumwa Pawulo umutubuzi ndetse cyemeza ko Yesu yazamutse mu ijuru ari muzima nta musumari numwe umukozeho ahubwo ngo Yuda Isikariyota wamugambaniye ngo byaje kumugwa nabi aba ariwe ubambwa.

Amakuru avuga ko iyi Bibiliya yibwe n’abajura mu Nyanja ya Mediterane imara igihe yarabuze ariyo mpamvu yabonetse muri iki gihe.

Bivugwa ko iyi Bibiliya ifite agaciro k’amalira akoreshwa muri Turkey angana na miliyoni 40 angana na miliyoni 28 z’amadolari.

Nkuko amakuru atangwa n’abahanga mu byerekeye ubuziranenge,yavuze ko iyi Bibiliya ari iya nyayo ndetse imaze igihe yanditswe ndetse ngo yanditswe mu cyarameyi [Aramaic] cyakoreshwaga na Yesu.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble tuyizere salima

    Bataremera erega bazemera Imana nimwe rukumbi

    2 months ago
  • chat_bubble ubugorozi buheruka

    Nibisazwe ko ubuhakanya bugira abahanga babushigikira kuko yabonetse yanditswe mururimi Yesu yavugaga none niwe wenyine waruvuze ntawundi waruvugaga ikinyoma nikinyoma ntikikwira mu gipimo
    Imana iduhe guhagarara muruhande tutagendeye kundimi abantu batungwishamo ahubwo tugendere kubyo twamenyeshejwe numwuka wayo

    2 months ago

Inzindi nkuru

Vuga ikintu cyemeza Imana yawe mu isegonda imwe-Rev.Nibintije

Soma 2 Ingoma 7:14 “ Abagize ubwoko bwanjye bitirirwa izina ryanjye...
2 December 2019 Yasuwe: 415 1

Intambwe umuntu ateye imwerekeza aho umutima we wifuza-Rev.Nibintije

Niba ugenda uzunguruka usa nukora uruziga uba wumva ko ntacyo urageraho....
28 November 2019 Yasuwe: 405 0

Bohokera kubabarira abandi-Rev.Nibintije

Soma Abaheburayo 10: 30 “ Uzi uwavuze ati” uguhora ni ukwanjye” Nijye...
26 November 2019 Yasuwe: 185 0

Soma aka baruwa kavuye ku mukunzi wawe-Rev.Nibintije

Nshuti y’ umusaraba, hari gihe kigera, buri wese akumva ubuzima bwe...
24 November 2019 Yasuwe: 764 0

Fata Umwanya wo gushimira Imana yahaye igihugu cyawe Umugisha-Rev.Nibintije

Soma Zaburi 33:12 “ Hahirwa ishyanga rifite Uhoraho ho Imana yaryo n’...
23 November 2019 Yasuwe: 208 1