skol
fortebet

Abagore bo muri USA bagaragaye bambaye ubusa hejuru mu rwego rwo gusaba ko Leta yabemerera bakajya bambara ubusa hejuru [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo abagore bo muri USA biraye mu muhanda bambaye ubusa hejuru amabere yabo ari hanze mu rwego rwo gusaba leta ya Trump kubareka bakajya bagenda bambaye ubusa hejuru aho bavuze ko kwambara imyenda ihisha amabere yabo bibarambiye.

Sponsored Ad

Aba bagore bakoze iki gikorwa ku munsi wo kwizihiza umunsi w’uburinganire “Women’s Equality Day” aho bazengurutse imijyi ya New York, Los Angeles, Phoenix, Denver na Minneapolis.bambaye ubusa hejuru bafashe ibyapa bisaba ubu burenganzira leta.

Uretse muri New York na Los Angeles habaye iyi myiyereko y’aba bagore bari bambaye ubusa hejuru,mu bihugu bitandukanye nk’Ubudage,Chile n’Ubushinwa naho abagore bigaragambije bambaye ubusa hejuru basaba ibihugu byabo kubaha uburenganzira bakajya bagenda bambaye ubusa hejuru mu mihanda.

Nubwo bamwe mu bagore bagaragaye bambaye bikwije,abandi bari bambaye ubusa hejuru bafashe utuntu badupfukisha amabere yabo ari nako biyandikaho amagambo yo gusaba uburenganzira bwo kwiyambika ubusa.

Abagore bamwe bari baherekejwe n’abagabo babo nabo bari bambaye ubusa hejuru ndetse bafite ibyapa bisaba Leta kureka abagore bakambara ubusa.








Ibitekerezo

  • nubundi USA nigihugu kibizira byose!biracyaza ntacyo batazazana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa