skol
fortebet

Agasembuye kandagaje abantu bari bitabiriye amarushanwa yo gusiganwa ku mafarashi bamwe bananirwa kugenda [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hiriwe amafoto y’abaherwe bo muri Australia bandagajwe n’agasembuye ubwo bari bitabiriye irushanwa rikomeye ryo muri iki gihugu ahitwa Flemington mu mujyi wa Melbourne.

Sponsored Ad

Iri rushanwa rizwi nka Melbourne Cup ryari ryitabiriwe n’abafana gera ku bihumbi 100,ryahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo imvura nyinshi, bituma bamwe mu baryitabiriye bari banyoye ku gasembuye baseba ku buryo bukomeye.

Mu mafoto yafatiwe muri iri rushanwa ryabaye ku munsi w’ejo Taliki ya 06 Ugushyingo uyu mwaka,yagaragaje abagore baguye hasi,abandi bari guhagurutswa n’abagabo kubera ingaruka z’umusemburo ndetse n’abagabo bakoze ibidakorwa.

Bamwe mu bagabo bagaragaye bateruwe n’abagabo kubera kunanirwa kugenda mu cyondo basomye abandi biba ngombwa ko bakuramo inkweto kugira ngo babashe gutambuka.











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa