skol
Kigali
startimes

Bajyanye umurambo kuri Banki kugira ngo bahabwe amafaranga yo kuwushyingura

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 January 2021 Yasuwe: 6267

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi mu gihugu cy’Ubuhindi bikoreye umurambo wa mugenzi wabo bawujyana kuri Banki kugira ngo umucungamutungo agire vuba abahe amafaranga yizigamiye babone uko bamushyingura.


Mahesh Yadav w’imyaka 55 yapfuye kuwa Kabiri w’iki cyumweru mu gace kitwa Bihar azize uburwayi yari amaranye igihe.

Nta muntu wo mu muryango we yari afite wo kumwitaho muri ubu burwayi bwe ariyo mpamvu yarinze apfa abaturanyi batinda kumenya ko yashizemo umwuka.

Bakimara kubimenya,bazengurutse inzu bashaka ikintu cy’agaciro bagurisha kugira ngo bakoreshe amafaranga mu kumushyingura gusa barahebye kugeza ubwo baguye ku gatabo ke ka Banki kagaragazaga ko afite amadolari 1,600 kuri konti ye.

Aba baturage bahise bafata aka gatabo n’uyu murambo wa Yadav babijyana kuri Banki hanyuma barahicara kugeza ubwo umucangamutungo w’iyi Banki yaziye akabaha aya mafaranga nkuko byemejwe n’umukuru wa Polisi waho Amrendar Kumar.

Ati “Abaturage basabye Banki ko ibaha amafaranga ari konti ye kugira ngo babashe kumushyingura [kumutwika] neza cyangwa se yakwanga bakamurekera aho.”

Umuyobozi w’aka gashami ka Banki yitwa Canara yavuze ko ubu busabe bw’abaturage bwateje akavuyo kenshi.

Ati “Nibwo bwa mbere byari bibaye.Nyuma y’isaha irenga n’abahaye amadolari 135 bahita bagenda bajya gushyingura [gutwika].”

Umugabo witwa Shakuntala Devi wari umuturanyi wa Yadav yavuze ko nta butaka yari afite ndetse nta n’inkunga ya Leta yigeze ahabwa.Yavuze ko aribo bamwitagaho mu burwayi bakamushakira ibyokurya n’imiti.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana w’umuhungu w’imyaka 5 yarize cyane kubera ko nyina yanze ko...

Umwana w’umuhungu utavuzwe amazina ye n’aho akomoka akomeje guca ibintu ku...
25 January 2021 Yasuwe: 6105 0

Umugore yanize umwana we arapfa ari kugerageza kumurutsa amadayimoni

Umugore wo mu gace kitwa Kirinyaga mu gihugu cya Kenya yakoze amahano ubwo...
25 January 2021 Yasuwe: 4067 0

Umusore bamukoreye agashya akorerwa Groom Shower bamuha ibirongoranwa...

Bimenyerewe ko umukobwa ugiye gukora ubukwe abakobwa b’inshuti ze hamwe...
25 January 2021 Yasuwe: 6362 0

Umugabo yafashwe ari gusambanya umwana w’imyaka 2 abisabwe n’umupfumu ngo...

Umugabo witwa Jonathan Mwewa ukomoka ahitwa Kanyama muri Zambia yatawe muri...
21 January 2021 Yasuwe: 5836 0

Umugore yakubise itafari mu myanya y’ibanga y’umugabo we bimuviramo...

Umugabo w’imyaka 37 witwa Julius Mwila ukomoka ahitwa Chitulika mu gihugu...
21 January 2021 Yasuwe: 6312 0

Ruhango: Umuforomo arashinjwa gusambanya umugore wari uje kwivuza

Umuforomo wo mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu...
21 January 2021 Yasuwe: 6032 0