skol
Kigali
startimes

Inkende zibye umwana wari umaze iminsi mike avutse zimuta mu mazi arapfa

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 February 2021 Yasuwe: 5268

Umugore ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde ari mu gahinda kenshi nyuma y’aho umwana we yibwe n’inkende zo mu ishyamba zamujyanye zimuta mu mazi abantu bamusanga yamaze gupfa.


Uyu mwana w’umukobwa yari amaze iminsi 8 gusa avutse ari kumwe n’impanga ye ariko ntiyagize amahirwe yo kubaho kuko izi nkende zabasanze iwabo muri Thanjavur Palace zirabatwara ariko uyu umwe ziza kumuta mu mazi ahita apfa.

Izi nkende zaciye mu rihumye umubyeyi w’aba bana zirabiba ahita avuza induru abaturage barazikurikira ku bisenge by’inzu barokora umwe ariko undi we inyamaswa imwe imuta mu mazi iri guhunga arapfa.

Ikinyamakuru India Today cyavuze ko izi nkende zibye aba bana zibasanze mu rugo iwabo baryamye ku buriri bwabo.

Iki kinyamakuru cyagize kiti “Nyina w’aba bana, Buvaneswari,yemeje ko izi nkende zinjiye mu nzu ye zifata aba bana basinziriye kuwa Gatandatu.

Buvaneswari yavuze ko yatunguwe no kubona izi nkende ku gisenge cy’inzu ahita atangira kuvuza induru.Yaje kubura abana be bari baryamye ahita atabaza abaturanyi barahurura biruka kuri izi nkende babona umwana umwe ku gisenge cy’inzu.

Hashize umwanya munini baje kubona undi mwana mu mazi ari hafi y’inzu y’uyu mugore.Abaganga bahise bahagera bemeza ko uyu mwana yapfuye.

Umuyobozi wa polisi muri Thanjavur, Inspector S Chandramohan yabwiye The Times India ati “Tukimara kumenya ibyabaye twahise tujya muri ako gace gushaka umwana wa kabiri.

Twaje kumusanga mu cyuzi cy’urwo rugo.Twahise twohereza umurambo w’uwo mwana mu bitaro bya Leta.”

Si ubwa mbere humvikanye inkuru y’inkende zibye umwana mu Buhinde kuko mu myaka 2 ishize hari iyibye umwana nabwo aboneka yapfuye,zamukomerekeje cyane.

Uyu mwana wari umaze iminsi 16 avutse,inkende zamwibye nyina mu gace kitwa Talabasta mu burasirazuba bw’ubuhinde ashakishwa na polisi n’abaturage ibihumbi 2000 bo muri ako gace.a

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abana b’impanga bashyingiranwe ku myaka 5 ababyeyi babo bavuga ko mu bundi...

Abana 2 b’impanga bavuka mu muryango w’aba Budhiste bashyingiranywe ku myaka...
5 March 2021 Yasuwe: 4331 0

Wa mugabo wasenye inzu yubakiye umukunzi we wamwanze yahishuye akayabo...

Umugabo wo mu gihugu cya Afurika y’epfo uheruka guca ibintu ku mbuga...
5 March 2021 Yasuwe: 6282 0

Umushoferi w’ikamyo yarokoye mu buryo butangaje umwana wahanutse kuri Etaje...

Umushoferi wo mu gihugu cya Vietnam witwa Nguyen Ngoc Manh w’imyaka 31...
4 March 2021 Yasuwe: 5949 0

RDC: Abaturage bavumbuye umusozi wuzuye zahabu barwanira kuzicukura...

Abaturage bo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo...
4 March 2021 Yasuwe: 6685 0

Umukobwa yahimbye ikinyoma ko atwite bamuteye inda akiri muto agenda...

Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahimbye ikinyoma ko atwite maze...
3 March 2021 Yasuwe: 4942 0

Umupasiteri yatawe muri yombi nyuma y’uko abakirisitu be barohamye mu ruzi...

Kuri iki cyumweru gishize, itariki ya 28 Gashyantare 2021, umupasiteri wa...
3 March 2021 Yasuwe: 4058 0