skol
fortebet

Kenya: Umusirikare yarumwe n’umugore we w’umuhanzikazi ahasiga ubuzima

Yanditswe: Friday 09, Apr 2021

Sponsored Ad

Umusirikare wo mu ngabo za Kenya (KDF) witwa Private Daniel Omollo Onyango yapfuye nyuma yo gushwana n’umugore we w’umuhanzikazi mu masaha yo mu gicuku bikaza kurangira barwanye uyu mugore akamuruma aribyo byamuviriyemo urupfu.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mata uyu mwaka,nibwo aba bombi batuye ahitwa Kahawa Wendani muri Kiambu County,nibwo abashinzwe iperereza bavuze ko Bwana Onyango wari ufite imyaka 37 yishwe no kubura umwuka wa Oxygen nyuma yo kurumwa n’umugore we w’imyaka 27 witwa Violet Asale Emu,umuhanzikazi w’indirimbo gakondo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Zian Achama.

Polisi ivuga ko aba bombi barwanye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 04 Mata 2021 mu masaha ya saa saba z’ijoro ariko uyu musirikare wabarizwaga muri Ranger Strike Force based y’ahitwa Gilgil,ahasiga ubuzima.

Iperereza ryavuze ko gushyamirana kw’aba bombi kwaturutse ku nzu uyu mugore yari yakodesheje.Umugabo we yashakaga kumenya uwishyuye amafaranga y’ubukode n’abatuye muri iyo nzu.

Umupolisi wahaye amakuru Nation.Africa yagize ati “Umusirikare yararakaye cyane ku buryo yanze gusangira ibyokurya bya nijoro n’umugore we.Ibi byateye ubushamirane bwaje kurangira bubyaye intambara saa saba z’ijoro.Umugabo yarumye umugore ku rutugu ariko uyu mugore we yamurumye urutoki,iburyo ku gituza cye no ku rutugu inyuma.”

Umwe mu bagize umuryango w’uyu mugabo waje gutabara yavuze ko uyu mugore abonye ko arumye umugabo we agahwera,yavugije induru ngo bamufashe amujyane kwa muganga igitaraganya,amwubarara hejuru agerageza kumutabara ariko ntibyakunda.

Polisi yavuze ko yahise ijyana uyu musirikare ku bitaro bya Kahawa Garrison muri Kiambu ari naho nyuma yaje kugwa.

Umurambo w’uyu musirikare bawujyanye mu bitaro bya gisirikare kugira ngo ukorerwe ibizamini mu gihe uyu mugore yahise atabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Uyu muhanzikazi ushinjwa kwica umugabo we azwi mu ndirimbo nka I love you, Gimme Love, Falling in love na Nimechoka.


Umuhanzikazi Zian Achama ushinjwa kwica umugabo we w’umusirikare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa