skol
fortebet

Nigeria: Abayisilamu 11 bafunzwe bazira kurya mu gisibo

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’abayisilamu 11 bafunzwe n’inama ya Hisbah muri leta Kano bazira kuba bananiwe kwihangana bakarya mu gisibo.
Ikinyamakuru DGN Online kivuga ko abayisilamu bafunzwe ari abagabo 3 n’abagore 8.Bashinjwe ko batigeze bubahiriza amategeko ajyanye no kwiyiriza ubusa mu gisibo kuko buri muntu mukuru udafite ikibazo ategetswe kubyubahiriza.
Umuyobozi wa Hisbah,Dr Aliyu Musa Kibiya,yavuze ko bari gukora iperereza ryimbitse kugira ngo bamenye niba aba bantu (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’abayisilamu 11 bafunzwe n’inama ya Hisbah muri leta Kano bazira kuba bananiwe kwihangana bakarya mu gisibo.

Ikinyamakuru DGN Online kivuga ko abayisilamu bafunzwe ari abagabo 3 n’abagore 8.Bashinjwe ko batigeze bubahiriza amategeko ajyanye no kwiyiriza ubusa mu gisibo kuko buri muntu mukuru udafite ikibazo ategetswe kubyubahiriza.

Umuyobozi wa Hisbah,Dr Aliyu Musa Kibiya,yavuze ko bari gukora iperereza ryimbitse kugira ngo bamenye niba aba bantu barishe amabwiriza y’igisibo kugira ngo babihanirwe.

Yagize ati “Turi gukora iperereza kugira ngo tumenye niba bafite impamvu zumvikana zibemerera kurya.Nidusanga bari mu kuri turabarekura.Icyo babuze n’ukugaragaza ibyo bakeneye.”

Yavuze ko nta mugore wemerewe kugaragara mu ruhame ari kurya mu gisibo niyo haba hari izindi mpamvu ndetse ko abagaragaye bari kurya bagomba kubihanirwa.

Ati “Igisibo n’itegeko ku bayisilamu bakuze ariko bafite ubuzima bwiza by’umwihariko mu kwezi kwa Ramazani uretse abagenzi,abagore bari mu mihango n’abantu bashaje.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa