skol
fortebet

Ntibisanzwe!!! Bakoreye ukwezi kwa buki mu muhanda wuzuye ibyondo banabitemberamo [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 27, Mar 2021

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore bari bamaze gukora ubukwe mu gihugu cya Nigeria,bakoze agashya kadasanzwe bajya gukorera ukwezi kwa buki mu muhanda mubi cyane wari wuzuyemo amazi mabi n’ibyondo ndetse ntibatinye no kubijyamo.
Aba bombi bahisemo gukora ibitandukanye n’iby’abandi ubwo bajyaga mu kwezi kwa buki muri uyu muhanda nyamara abandi bajya ku mucanga uri hafi ya Hoteli bagomba kuruhukiramo.
Uyu mugabo n’umugore bakoreye uku kwezi kwa buki ku muhanda mubi wa Ohi-Orogwe uherereye muri Leta ya Imo mu (...)

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore bari bamaze gukora ubukwe mu gihugu cya Nigeria,bakoze agashya kadasanzwe bajya gukorera ukwezi kwa buki mu muhanda mubi cyane wari wuzuyemo amazi mabi n’ibyondo ndetse ntibatinye no kubijyamo.

Aba bombi bahisemo gukora ibitandukanye n’iby’abandi ubwo bajyaga mu kwezi kwa buki muri uyu muhanda nyamara abandi bajya ku mucanga uri hafi ya Hoteli bagomba kuruhukiramo.

Uyu mugabo n’umugore bakoreye uku kwezi kwa buki ku muhanda mubi wa Ohi-Orogwe uherereye muri Leta ya Imo mu gihugu cya Nigeria cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Mu ifoto ya mbere,uyu mugabo yagaragaye yahinye ipantaro ye ariko yambaye amasogisi mu mazi mabi ari nako ateruye umugore we.

Mu yindi foto,bombi bari baryamye ku gitanda bashyize muri uyu muhanda wari wuzuyemo amazi mabi cyane ndetse bafashe n’indabo.Hari n’indi umugabo yarimo guha ibyokurya bya mu gitondo uyu mugore we.

Amakuru avuga ko aba bantu bakoze ibi kugira ngo bakangurire Leta kubaka uyu muhanda umaze iminsi ari mubi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa