skol
fortebet

Umubikira yabyinye indirimbo ya Timaya ku karubanda benshi bituma benshi bacika ururondogoro

Yanditswe: Monday 01, Feb 2021

Sponsored Ad

Abantu benshi bacitse ururondogoro kubera amashusho yagiye hanze y’umubikira wagaragaye ari kubyinira indirimbo ya Timaya yitwa I Concur mu kirori yari yatumiwemo birangira abantu bamufashe amashusho barayakwirakwiza.

Sponsored Ad

Uyu mubikira yatumye benshi batungurwa bitewe nuko abihaye Imana bazwi nk’abantu batuje batanakunda indirimbo zisanzwe.

Nyuma y’aho amashusho y’uyu mubikira ari kubyina ashyiriwe kuri Twitter ya @Naija_PR,abantu benshi bahise bayakwirakwiza ndetse abarenga ibihumbi 4000.Benshi batangajwe nuko uyu mubikira yabyinye neza akajyana n’umuziki.

Uyu mubikira yakomeje kubyina n’igihe MC yarimo kuvuga n’ijambo ndetse yari afite n’ibyishimo byinshi.

Abantu benshi bavuze kuri uyu mubikira barimo uwagize ati “Ishimira ubuzima..”Undi yagize ati “Uyu ntiyaba umugatolika n’uburyo mbazi.”

Undi yamugiriye inama ati “mubukira,ntugire ikintu ufata.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa