skol
fortebet

Umufana wa Man United yishe uwa Arsenal bateranye amagambo bapfa igitego

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 22 ukomoka mu karere ka Sheema mu gihugu cya Uganda arashinjwa kwica umufana wa Arsenal nyuma yo kutumvikana mu mukino ukomeye wa shampiyona y’u Bwongereza wahuje Arsenal na Man United ku cyumweru.

Sponsored Ad

Nk’uko polisi ibitangaza, Jackson Aineruhanga yishwe nyuma gato y’uko Arsenal itsinze Man United ibitego 3-1.

Aba bakunzi b’umupira w’amaguru bombi bagiye impaka cyane nyuma y’aho igitego cya Alejandro Garnacho wa Manchester United cyanzwe bivugwa ko yaraririye.

Umuvugizi wa Polisi, Marcial Tumusiime, yabwiye ikinyamakuru Monitor ati: “Biravugwa ko nimugoroba aba bafana bombi bagize ubwumvikane buke mu gihe barebanaga umukino.

Nyuma y’aho aba bombi bagiye mu kabari maze basohorwa bazira guteza imvururu,ari nabwo imirwano yatangiye. ”

Nk’uko Tumusiime abitangaza ngo ukekwaho icyaha ubu ari gushakishwa na polisi imushinja gutera ikintu gityaye mugenzi we mu gatuza akamwica.

Tumusiime avuga ko hari iperereza rigikomeje kandi hakusanyijwe ibindi bimenyetso kugira ngo hakorwe ibindi bizamini.

Ati: "Twasuye aho icyaha cyakorewe tuhasanga agace k’inkoni kuzuyeho amaraso n’inkweto z’abakekwaho icyaha".

Umurambo w’uwishwe wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kabwohe ngo usuzumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa