skol
fortebet

Umugabo yabonye iryinyo ry’umuntu mu byokurya yagaburiwe mu ndege

Yanditswe: Thursday 28, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Bradley Button ukomoka muri Australia yatunguwe no gusanga amenyo y’umuntu mu byokurya yagaburiwe n’abakozi bo mu ndege ya Singapore Airlines yarimo.

Sponsored Ad

Singapore Airlines yarimo arya umuceri ubwo yari mu ndege kuwa Kabiri w’iki cyumweru,abona mu byokurya bye amenyo y’umuntu,bituma amarerwa nabi cyane.

Bradley yabwiye Associated Press ati “Navuye muri iyi ndege merewe nabi cyane,nyuma yo kubona igice cy’umubiri w’umuntu mu byokurya byanjye.

Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kubona iri ryinyo mu biryo yagaburiwe, ubuyobozi bwa Singapore Airlines bwamusabye imbabazi ndetse bumuha itike y’ubuntu yo gufata ibintu bitandukanye mu ndege.

Ubuyobozi bwa Singapore Airlines bwasabye imbabazi mu itangazo bwashyize hanze butangaza ko bugiye gukora iperereza kuri iri ryinyo naho ryaturutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa