skol
fortebet

Umugabo yakubise umwana w’imyaka 3 aramwica amuziza ko nyina yanze ko batera akabariro

Yanditswe: Sunday 14, Feb 2021

Sponsored Ad

Umugabo w’ahitwa Chipata muri Zambia witwa Mathews Njovu w’imyaka 35 yakoze amahano yica umwana we w’umukobwa w’imyaka 3 mu kwezi gushize,amuziza ko nyina yanze ko batera akabariro mu gitondo.

Sponsored Ad

Nyina w’uyu mukobwa witwa Rachel Mbao yabwiye polisi ati “Yashakaga ko dutera akabariro amasaha 4 buri gitondo ariko yarababaye cyane ubwo namubwiraga ko twabikora amasaha 2.”

Uyu mugabo w’imyaka 35 yarakajwe nuko uyu mugore we yanze ko batera imibonano mpuzabitsina mu buryo ashaka, umujinya awutura uyu mwana we niko kumukubita mpaka amwishe.

Madamu Rachel Mbao yavuze ko uyu mugabo we yari yaramutegetse ko kuva saa kumi z’ijoro kugeza saa mbili agomba kuba ari mu buriri bari gutera akabariro ariko uyu mugore yamubwiye ko bitashoboka kuko ubucuruzi bwe abutangira saa kumi n’ebyiri.

Uyu mugore yemeje ko uyu mugabo yishe uyu mwana wabo muri icyo gitondo bashwanyemo ubwo yari amaze kumukingirana mu cyumba arangije ajya gukubita uyu mwana wabo.

Yavuze kandi ko uyu mugabo we yari yafashe imiti yongera ubushake bwo gutera akabariro ariyo mpamvu yari afite ubushake budasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa