skol
fortebet

Umugabo yari ahitanwe n’amazi menshi cyane yanyoye yizeye ko amukiza Covid-19

Yanditswe: Tuesday 29, Dec 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Luke Williamson w’imyaka 34 ukomoka ahitwa Bristol,mu Bwongereza nyuma yo kunywa litiro 5 ku munsi umwe akeka ko ashobora kumuvura Covid-19.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wakoraga akazi ko kwita ku baturage yakoze agashya yanga kwivuza ibimenyetso bya Covid-19 yari afite ahubwo avuga ko amazi menshi aramukiza.

Uyu mugabo yanyoye amazi menshi cyane kugera kuri litiro 5 ariko ibintu byaje kumubera bibi kuko yari apfuye Imana ikinga ukuboko.

Uko yanywaga amazi menshi niko umunyu mu mubiri watangiye kuba muke cyane,bimutera kugwa mu bwogero.

Nubwo abaganga ba NHS bagira inama Abongereza banduye Covid-9 yo kunywa amazi menshi,ubu s’uburyo bwo kubakiza Covid-19 nkuko bwana Luke Williamson yibeshye.

Luke akimara kwitura hasi mu bwogero yatabawe n’umugore we Laura w’imyaka 39 watumye adata ubwenge kugeza abaganga bahageze.

Bwana Williamson yagize ati “Iyo umugore wanjye atahaba simba ndi hano.Yaratuje ahamagara imbangukiragutabara hanyuma yicarana nanjye hasi.

Laura we yagize ati “Yari amaze icyumweru afite intege nke abaganga bamugira inama yo kunywa amazi menshi.

Ijoro rimwe yagiye koga niko kugwa mu bwogero.Abaganga bamubwiye ko umunyu mu mubiri we wabaye muke cyane kubera kunywa amazi menshi.Nicyo cyatumye yitura hasi.Luke yamaze iminota 20 atavuga.Nagize ubwoba bwinshi ko yapfuye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa