skol
fortebet

Umugabo yavumbuye ikiyoka gifite amenyo 100 mu rugo rwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 21, May 2021

Sponsored Ad

Inzoka nini yo mu bwoko bw’uruziramire,ifite amenyo 100 yavumbuwe n’umuturage wo mu gihugu cya Australia iri mu gikoni ateguriramo amafunguro niko kugira ubwoba atabaza abahanga mu gufata no kwirukana inzoka.

Sponsored Ad

Iyi nzoka nini cyane,yari yihishe mu gisenge cy’iki gikoni ndetse nyiri iyi nzu yabanje kumva urusaku rwayo abona kuyibona niko guhamagara abahanga mu gufata inzoka.

Iyi nzoka ya metero 3 ariko nini cyane,yarimo kugenda ku gisenge cy’igikoni cy’uyu mugabo utavuzwe amazina ariko utuye mu mujyi wa Brisbane muriAustralia,ayumva ari kureba TV mu cyumba cy’uruganiriro.

Bwana Steve Brown ukora mu kigo gifata inzoka cya Brisbane North Snake Catchers and Relocation yavuze ko yafashe iki gikoko akoresheje amavuta ashyirwa mu misatsi y’abagore n’igikoresho cya Plastiki.

Yagize ati “Abagize urugo barimo kureba televiziyo,bumva urusaku.Bagiye kureba ikibaye,babona iki kiyoka kinini.”

Uyu mugabo yavuze ko byamusabye isaha no kwihangana kugira ngo abashe gufata iyi nzoka nini yaje kujyanwa mu ishyamba riri kure cyane y’ingo z’abaturage.

Brown Yagize ati “Nayifashe nyuma yo kusunika nkoresheje ikintu kirekire cya pulasitiki n’amavuta ajya mu musatsi yatumye inzu ishyuha cyane hanyuma iyi nzoka ishaka uko yahunga.

Nubwo iyi nzoka nta bumara igira,ariko iramutse irumye umuntu byamugiraho ingaruka zikomeye kuko ifite amenyo asaga 100.”

Brown yaburiye abanya Australia ko izi nzoka zigiye gutangira gushaka ahantu heza hashyushye zubaka cyane ko iki gihugu kigiye kujya mu mpeshyi iba ishyushye cyane bityo bakwiriye gukinga neza amadirishya n’inzugi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa