skol
fortebet

Umugabo Yiciye ururimi n’amazuru kugira ngo ase n’ikivejuru ‘black alien’ [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Jan 2021

Sponsored Ad

Umugabo Witwa Anthony Loffredo w’imyaka 32,akomeje guca ibintu hirya no hino ku isi kubera ukuntu yiciye umunwa n’amazuru kugira ngo ase neza n’ikivejuru cyitwa “black alien” arangije ururimi arusaturamo kabiri.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yanujuje umubiri we tattoos z’umukara kugira ngo agaragare neza nk’iki kivejuru cy’umukara.

Uyu mugabo w’Umufaransa yashyize kuri Instagram amafoto ye ndetse anagaragaza urugendo rwe mu kwihindura nk’iki kivejuru aho byabaye ngombwa ko yemera kwikuraho bimwe mu bice bye by’umubiri.

Ifoto bwana Anthony Loffredo yaherukaga gushyira hanze mu ntangiriro z’uku kwezi yagaragaye nta munwa wo hejuru afite aho yemeje ko iki cyemezo bigoye kukivugaho.

Uyu mugabo yanerekeje muri Espagne mu rwego rwo kwibagisha bagakuraho umunwa we.

Yasuye umujyi wa Barcelona ahura n’umuganga ugabanya umubiri witwa Oscar Marquez cyane ko mu Bufaransa ibyo guca abantu ibice by’umubiri bitemewe.

Uyu mugabo wanitoboje mu isura yashimiye byimazeyo uriya muganga wamukase avuga ko yamuhinduriye ubuzima.

Amatwi ye yombi yarayaciye arayata mu rwego rwo kugira ngo ase neza n’ikivejuru aniyemeza gucamo kabiri ururimi rwe.

Uyu mugabo yafashe icyemezo cy’ubusazi cyo guhindura imboni z’amaso ye umukara hakoreshejwe irangi ibintu byashoboraga kumutera ubumuga bwo kutabona.

Uyu mugabo yavuze ko atewe ishema no kwihindura mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Midi Libre.Yagize ati “Nkiri muto nari mfite inzozi zo kuzahindura umubiri wanjye ndetse nkagira ibice nkuraho.Nagize agahinda ubwo nari umusekirite.

Nahise mbona ko ntari kubaho ubuzima nifuza.Nahise mfata umwanzuro wo guhagarika byose nerekeza muri Australia.Nkunda kumva ko meze nk’ikintu gikanganye.”





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa