skol
fortebet

Umugeni yagizwe umupfakazi ku munsi w’ubukwe bwe n’abari babutashye

Yanditswe: Thursday 04, Feb 2021

Sponsored Ad

Umukobwa ukiri muto yahuye n’uruva gusenya ubwo babiri mu bari batashye ubukwe bwe barasaga umugabo we agasigara mu marira aho yagaragaye ari kurira ati “Ni gute nzabasha kubaho tutari kumwe?.”

Sponsored Ad

Uyu mugore wari uzwi ku izina Christina,yabonye ibyiza by’urukundo mu kanya gato kuko uwo bari bagiye kurushinga yiciwe mu bukwe bwabo n’abo yari yatumiye.

Amashusho yashyizwe hanze,yagaragaje aba bombi bari kubyinirira mu kabyiniro ko mu gace kitwa Vlasovo ko mu mujyi wa Moscow.

Aba bombi n’abashyitsi babo barimo kubyina bakanyuzamo bagahoberana mu gihe inyuma haturitswaga ibishashi hanacurangwa indirimbo.

Ku munsi wa kabiri w’ubukwe bw’aba bantu,nibwo havutse imvururu zatumye umugabo w’uyu mugore witwa Radu Cordinianu w’imyaka 34, n’umuvandimwe we Philip Cordinianu w’imyaka 36 barashwe barapfa imbere y’uyu mugeni.

Amakuru avuga ko aba bombi barashwe barapfa ubwo bashwanaga na bamwe mu batumirwa babo bakekwagaho ubwicanyi nabo bavukana.

Gushwana kw’aba bavandimwe n’aba bakekwa bavukana kwarenze igipimo bahita batangira kurasana.

Ikinyamakuru Life cyo mu Burusiya cyavuze ko abakekwa bivugwa ko bari abashyitsi bo ku ruhande rw’umukobwa bahise batabwa muri yombi na polisi ku muni ukurikiyeho.

Uyu mugeni wiciwe umugabo yanditse kuri Instagram ye ati “Ni gute nzabaho ntagufite mugabo nkunda?.Nzahora ndi umugore wawe ndagusezeranya.uzahora uri uwa mbere.Tuzahorana iteka.”



Bwana Radu Cordinianu wishwe ku munsi w’ubukwe bwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa