skol
fortebet

Umugore utwite yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugabo birakaza benshi

Yanditswe: Sunday 16, May 2021

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ifoto y’umugore utwite wateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugabo ariko benshi ntibabyishimiye.

Sponsored Ad

Uyu mugore n’umugabo batavuzwe igihugu bakomokamo cyangwa amazina yabo,batumye benshi kuri Twitter bacika ururondogoro kubera iki kintu kidasanzwe aho umugore nawe afata iya mbere agatera ivi asaba umugabo kumurongora.

Uyu mugabo bitazwi niba ariwe wateye inda uyu mugore,yagaragaye yatunguwe cyane ndetse yifashe ku munwa nk’ibisanzwe ku bakobwa.

Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bibasiye uyu mugore bavuga ko ibi yakoze atari byo kuko nta mugore utwite ukwiriye gusaba umusore ngo amugirire impuhwe amurongore.

Umwe yagize ati “Oya.Bagore ibi ntimukabikore.Mwiyubahe kandi mwiheshe agaciro.Undi yagize ati “Nahitamo kugongwa n’imodoka inshuro 5 aho gukora ibi.”

Undi muntu wabonye iyi foto kuri Twitter yagize ati “Gutwita narangiza ngasaba umugabo ko andongora! Nahitamo gupfa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa