skol
fortebet

Umugore wari ufite inzara ndende kurusha abandi isi yazikuyeho nyuma y’imyaka 30 atabikora [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

Umugore witwa Ayanna Williams wanditswe mu gitabo cy’abanyaduhigo cya “Guinness World Record” kubera kugira inzara ndende,yamaze kuzikuraho ariko yemeza ko nubwo yafashe uyu mwanzuro akiri umwamikazi.

Sponsored Ad

Madamu Ayanna Williams yavuze ko iki cyari cyo gihe kugira ngo agerageze utundi dushya nyuma yo kujya muri iki gitabo cy’abanyaduhigo.

Inzara z’uyu mugore zareshyaga na 733.55cm ndetse ku isi niwe muntu wa mbere wari ufite inzara ndende cyane ko yari amaze imyaka isaga 30 atazikata.

Ayanna Williams yavuze ko izi nzara zamubuzaga gukora imirimo itandukanye nko kumesa,gusasa uburiri n’ibindi byinshi.

Uyu mugore yavuze ko yakase izi nzara kugira ngo atangire ubuzima bushya ngo gusa azazikumbura cyane.

Ati “Nagerageje gukuza inzara zanjye mu myaka mirongo ishize.Nditeguye cyane gutangira ubuzima bushya.Ndabizi ko nzazikumbura ariko cyari cyo gihe.Nicyo gihe ngo zigende.

Mu kugenda kwanjye narigengeseraga ariko ubu mu mutwe wanjye namaze kwakira ko ngiye kwinjira mu buzima bushya aho nizeye ko ntazongera kwikomeretsa kubera inzara zanjye cyangwa se nkazivuna.Nishimiye gukata inzara zanjye kuko nshaka gutangira ibintu bishya.

Mfite inzara cyangwa ntazifite nzakomeza kuba umwamikazi.Ntabwo inzara zindema ahubwo ninjye uzirema.”

Uyu mugore ntiyigeze ahakana ko azongera kuzitereka cyane ko zatumye aba icyamamare muri 2017 ubwo yatwaraga agahigo k’umukobwa ufite inzara ndende asimbuye Lee Redmond.

Uyu mugore yatangiye gutereka izi nzara mu mwaka wa 1979 ndetse yari afite amavuta n’ibindi bintu yazisigaga ngo zibe ndende cyane.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa