skol
Kigali
startimes

Umugore wari ugiye guhanuka ku nyubako ndende ashaka kwifotoza ifoto nziza yarakaje polisi

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 January 2021 Yasuwe: 6488

Umugore wafashwe amashusho ari kugerageza kwifotoza afatishije ukuboko kumwe ibyuma byo ku nyubako ndende,yarakaje polisi ihita imufunga imuziza imyitwarire y’ubujiji bwashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bwe.


Ababonye video y’uyu mukobwa wari ufashe ku cyuma cy’iyi nzu ndende bavuze ko ari injiji mu gihe uwayifashe yabwiye 9News ko indi foto yari kuyifotoza ari hasi ndetse ngo yagize ubwoba ko yari kugwa hasi agapfa.

Iyi video yashyizwe hanze n’ikinyamakuru cyo muri Australia cyitwa 9News,yerekanye ko uyu mugore yarimo kunagana ku gorofa rya 11 rya etaje ndende cyane ku nyubako yitwa Seaside Resort y’ahitwa Mooloolaba muri Queensland.

Undi mugore w’inshuti ye yari yicaye ku ntebe ari kugerageza kumufotora ari nako uyu mukobwa afatisha ukuboko kumwe ku byuma birinda abantu barangaye.

Umukuru wa Polisi yo muri ako gace witwa Craig Hawkins ko uyu mukobwa wifotorezaga kuri iri baraza ry’iyi nyubako ndetse ari kunagana ndetse n’inshuti ze zamufotoraga bafashwe ndetse bagomba gukurikiranwa ku cyahe yise “icy’imyitwarire y’ubugoryi.”

Ati “Bashyize ubuzima bwabo mu kaga ku kintu gito cyane nko kwifotoza.Sinakwiyumvisha ukuntu ari imyitwarire irenze y’ubugoryi.Ntabwo numva ukuntu umuntu ukiri muto ashyira ubuzima bwe mu kaga ku kintu cyoroshye kuriya.

Mu kwezi gushize,umugore wo muri Australia yahanutse ahantu harehare muri Grampians National Park ari kwifata selfie ahita apfa.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana w’umuhungu w’imyaka 5 yarize cyane kubera ko nyina yanze ko...

Umwana w’umuhungu utavuzwe amazina ye n’aho akomoka akomeje guca ibintu ku...
25 January 2021 Yasuwe: 6155 0

Umugore yanize umwana we arapfa ari kugerageza kumurutsa amadayimoni

Umugore wo mu gace kitwa Kirinyaga mu gihugu cya Kenya yakoze amahano ubwo...
25 January 2021 Yasuwe: 4084 0

Umusore bamukoreye agashya akorerwa Groom Shower bamuha ibirongoranwa...

Bimenyerewe ko umukobwa ugiye gukora ubukwe abakobwa b’inshuti ze hamwe...
25 January 2021 Yasuwe: 6405 0

Umugabo yafashwe ari gusambanya umwana w’imyaka 2 abisabwe n’umupfumu ngo...

Umugabo witwa Jonathan Mwewa ukomoka ahitwa Kanyama muri Zambia yatawe muri...
21 January 2021 Yasuwe: 5856 0

Umugore yakubise itafari mu myanya y’ibanga y’umugabo we bimuviramo...

Umugabo w’imyaka 37 witwa Julius Mwila ukomoka ahitwa Chitulika mu gihugu...
21 January 2021 Yasuwe: 6316 0

Ruhango: Umuforomo arashinjwa gusambanya umugore wari uje kwivuza

Umuforomo wo mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu...
21 January 2021 Yasuwe: 6035 0