skol
fortebet

Umugore washakaga kubyara abana 3 gusa amaze gukora agahigo ko kugira 22 mu Bwongereza

Yanditswe: Sunday 14, Mar 2021

Sponsored Ad

Umugore witwa Sue Radford utuye ahitwa Lancashire mu Bwongereza niwe ufite agahigo ko kubyara abana benshi mu Bwongereza aho afite 22 mu gihe yifuzaga kuzabyara abana 3 gusa.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 45 afite abana bari hagati y’amezi 11 n’imyaka 31 yabyaranye n’umugabo we Noel Radford w’imyaka 50,bibagira umuryango mugari kurusha iyindi yose mu Bwongereza.

Uyu mugore yavuze ko yishimira kuba afite umuryango munini ndetse ngo ku munsi aterura inshuro 2 imashini y’ibiro 18 ifura imyenda kubera uyu muryango we munini.

Uyu muryango ubana n’ abana 19 ndetse n’imbwa 4 babana muri iyi nzu mu mujyi wa Lancashire.Wabyaye abana 22 ariko 2 bagiye kuba ahandi mu gihe umwe yapfuye.

Uyu mwana wabo wapfuye muri 2014 akivuka nawe uyu mugore yavuze ko atazamwibagirwa kuko ngo buri gihe bashyira indabo ku mva zabo.

Uyu mugore yavuze ko ku munsi w’ababyeyi afata akaruhuko akirirwa aryamye mu rwego rwo kwishimira aka gahigo yakoze ko kubyara abana benshi ndetse ngo anakira amakarita menshi yo kumushimira.

Uyu mugore yagize ati “Abantu bumva ko kubyara abana benshi ari igitangaza ariko n’ibintu bisanzwe.Twifuzaga abana 3 ariko twishimiye icyo buri mwana wese yazanye mu muryango wacu.Mu myaka 16 ishize twaguze inzu.Turi abanyamahirwe kuba twarayiguze kuko twabaye umuryango mugari.

Ifite ibyumba 10 ariko twaravuze tuti “reka byose tubyuzuze abana.Twarabikoze.”
Uyu mugore yavuze ko abana babo basangira ibyo bafite ndetse ngo buri wese aziga kugira icyumba cye yashinze urugo rwe.

Uyu mugore yavuze ko aba bana batababyaye kugira ngo barerwe n’abandi ahubwo aribo babashakira ibyo bakeneye byose



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa