skol
fortebet

Umugore yahaye umugabo we ubwato buhenze ku munsi w’ubukwe bwabo

Yanditswe: Friday 12, Mar 2021

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho y’umugore mu bukwe ari guha impano y’ubwato bwiza cyane umugabo we wari wamurongoye bagakorera ubukwe ku mucanga wa Miami muri Florida,US.

Sponsored Ad

Ubwo inshuti n’umuryango bari bateraniye kuri uyu mucanga,nibwo uyu mugore yahise ahamagara ubu bwato bwiza cyane [yacht] abwereka uyu mugabo we ndetse amubwira ko ari impano yamugeneye kuri uwo munsi w’amateka wabo.

Uyu mugore yatunguye uyu mugabo we ubwo yabanzaga kumufata ukuboko amutungira urutoki kuri ubu bwato yamuguriye.

Uyu mugore yabwiye abatashye ubukwe bwabo ko yaguriye iyi mpano umugabo we kubera ko yamukoreye ubukwe yahoraga arota.

Uyu mugore yavuze ko byamugoye cyane kubona ikintu yaha umugabo we adafite,aribwo yaje gutekereza kumugurira ubu bwato.

Abari batashye ubu bukwe bahaye amshyi menshi uyu mugore nyuma yo guha iyi mpano uyu mugabo we ku munsi w’ubukwe bwabo.

Mu mwaka ushize,umunya Pakistan witwa Sohaib Ahmed yakoze agashya agurira umukunzi we ikibanza ku kwezi.Uyu mugabo utuye Rawalpindi, Sohaib Ahmed yaguze ubu butaka mu gace kitwa “Inyanja y’umwuka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa