skol
fortebet

Umugore yatwitse mu maso umugabo we akoresheje aside nyuma yo gushwana[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Jan 2021

Sponsored Ad

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya witwa Dan Shisia Matakhaya w’imyaka 31,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari avuye ku kazi k’Ubupolisi yakoraga,asinziriye umugore amwiba umugono amumenaho aside [acid] mu maso arangije arahunga,bimuviramo gushya isura yose ndetse n’amaso ye arahuma.

Sponsored Ad

Uyu mupolisi,yavutse ari muzima nta kibazo na kimwe afite ariko gushwana n’umugore we byamukururiye akaga gakomeye katumye ubu afite ubumuga bwo kutabona ndetse n’isura ye irashya yose.

Umunsi umwe, Dan Shisia Matakhaya n’umugore we bashwanye bapfuye ikibazo cy’inzu.Yabifashe nk’ibintu bisanzwe arangije ajya ku kazi ko gusimbura mugenzi we wari wakoze amanywa.Uyu mugabo yagarutse mu rugo saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo.

Nk’umuntu wari wakoze ijoro ryose,yahise ajya kuryama ari nabwo umugore yabonye icyuho afata aside ayimumena mu maso arangije arahunga.

Uyu mugore wari wamaramaje kwica umugabo we,ntiyarekeye aho kuko yahise amena amazi kuri sima arangije ayashyiramo amashanyarazi kugira ngo uyu mugabo nayakandagiramo umuriro umukubite.

Ibi bikimara kuba,uyu mugabo yavugije induru cyane kugeza ubwo umuturanyi we yaje gutabara amujyana kwa muganga.

Abaganga batabaye ubuzima bwe ariko amaso ye arahuma,ubu abana n’ubumuga bwo kutabona.

Uyu mugore yarafashwe arafungwa gusa nyuma yaje kurekurwa kugira ngo ategereze kuburana.

Uyu mugabo yavuze ko yababariye uyu mugore ibyo yakoze byose gusa ngo ntazareka kumuburanya mu nkiko.

Inshuro ya mbere baburanye,uyu mugore yavuze ko nawe atazi impamvu yakoze ibi bintu.Uyu mugabo yavuze ko yifuza kuba uwa mbere mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.


Ibitekerezo

  • Umuntu ni mugari Koko pe
    Urambonera kuri iyo photo bakoze ubukwe ukuntu uwo mugore yari yihwereje nkaho ahunda uwo mugabo wa!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa