skol
fortebet

Umugore yanze gusangira n’umwana we Noheli ajya kumuta mu irimbi

Yanditswe: Sunday 03, Jan 2021

Sponsored Ad

Umwana w’umuhungu w’imyaka 3 yasanzwe mu irimbi ryitwa Hope Memorial Gardens Cemetery muri Ohio,US nyuma yo gutabwa na nyina umubyara kuwa Gatatu w’icyumweru gishize mbere ya Noheli.

Sponsored Ad

Uyu mwana yatawe muri iri rimbi na nyina yasanzwe ari kumwe n’imbwa y’iwabo hanyuma Polisi ikora akazi ko gushakase w’uyu mwana cyane ko nyina yaburiwe irengero.

Umwe mu batangabuhamya yabwiye Polisi ko yabonye imodoka y’ubururu iva mu irimbi rya Memorial Gardens ifite umuvuduko mwinshi kuwa Gatatu w’icyumweru gishize saa 12:15.

Yavuze ko kandi yabonye abirukaga kuri iyo modoka ari uyu mwana n’imbwa yabo.

Polisi yatangaje ko uyu mwana wiywa Tony n’iyi mbwa bahise bahura na se w’uyu mwana ubu niwe uri kubitaho mu gihe uyu mugore wataye uyu mwana ari kwitabwaho.

Polisi ya Hinkley yasohoye itangazo rigira riti “Turashaka kubaha amakuru agezweho ku mwana wacu dukunda Tony.Iki cyumweru yashyizwe mu maboko meza ya se.

Twavuganye na se atubwira ko ashimira buri wese witaye kuri uyu mwana ndetse ko ameze neza.

Turashaka kubabwira ko s w’uyu mwana ntaho ahuriye n’iki kibazo cyo kumuta mu irimbi kandi yakoranye neza na Polisi.”

Ubwo uyu mwana yabonwaga mu gituro bikamenyekana,abantu batandukanye bamusanze kuri polisi bamuha impano nyinshi cyane kugeza ubwo polisi ibahagarika.


Impano zahawe Tony ngo aryoherwe n’iminsi mikuru nk’abandi bana

Ibitekerezo

  • Muri abahanga mu kwandika inkuru zivuguruzanya pe!
    Hamwe muti : …..gushaka se w’uyu mwana cyane ko nyina yaburiwe irengero….”

    Ahandi muti: “……uyu mugore wataye uyu mwana ari kwitabwaho.”

    None uwakoze icyaha yaburiwe irengero ariko aranitabwaho. Ubwo byakumvikana ko abamwitaho ari bo bamuhishe rero. Ntimunavuga ko byatahuwe ko ari ko bimeze!!!
    Yewe!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa