skol
fortebet

Umugore yarokotse by’igitangaza igiti cyamugwiriye ubwo yarimo kota izuba hafi ya Pisine

Yanditswe: Friday 17, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore warimo kota izuba nyuma yo koga muri Pisine yatunguwe n’igiti cyari inyuma y’aho yari yicaye cyavunitse kikamugwira ariko kubw’amahirwe yacyumvise kikivunika aragihunga kigwira intebe yari yicayeho.

Sponsored Ad

Amashusho yakwirakwiriye hirya no hino,yagaragaje uyu mugore wari umaze koga yicaye hafi ya pisine yo mu rugo rwe hanyuma igiti kinini gituruka inyuma ye aracyumva arahunga cyitura ku ntebe yari yicayeho.

Umwe mu bana b’uyu mugore wari hafi aho yumvikanye mu mashusho avuga cyane ati “Iruka,iruka mama!”.

Uyu mugore utuye ahitwa Alpharetta muri Georgia mu gihugu cya USA,yumviye umuburo hakiri kare yirukanka yegera imbere iki giti kigwa neza aho yari yicaye.

Iki giti nta mashami cyari gifite ndetse mu mafoto yafashwe yagaragaje iki giti cyaratangiye kuvunguka nk’icyari gishaje cyane.

Uyu mugore yumvikanye mu mashusho ashima Imana ati ‘Mana yanjye we nari mpfuye.”

Umwana we yahise ava mu mazi ahita aza kumubaza ati “Umeze neza?.

Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru Viral Hog ati “Nari nicaye kuri Pisine nduhuka ndi gusoma igitabo ndetse ndi kureba uko abana banjye barimo koga.Ubwo numvaga igiti kiri kuvunika,umwana wanjye yahise asakuza ati “Hunga”.Nahise niruka mva ku ntebe nari nicayeho mbere y’uko igiti kinini cyane kigwa neza aho nari nicaye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa