skol
fortebet

Umugore yavugishije benshi kubera ikanzu yambaye ku munsi w’ubukwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Feb 2021

Sponsored Ad

Umugore wo mu gihugu cya Nigeria yashyuhije urubuga rwa Twitter kubera ikanzu itari umweru yambaye ku munsi we w’ubukwe izwi nka Ankara muri icyo gihugu gituwe na benshi muri Afurika.

Sponsored Ad

Uyu mugore witwa Chioma yatunguye benshi kuko we yakoze ibitandukanye n’abandi benshi kuko we yambaye ikanzu ifite andi mabara menshi aho kuba umweru wererana gusa.

Benshi mu babonye iyi kanzu ye bavuze ko ubu ari ubuvumbuzi bukomeye yakoze cyane ko bidakunze kubaho ko umugeni yambara ikanzu itari agatimba.

Abari bitabiriye ubukwe bwa Chioma batanguranwe kumufotora barangije bakwirakwiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uko yari aberewe.

Abarenga ibihumbi 10 bagaragaje ko bakunze amafoto y’uyu mugeni ndetse benshi batanga ubutumwa bwabo.

Umwe mu batanze ubutumwa yagize ati “Ntekereza ko imyenda nka Ankara n’indi gakondo yakwemezwa ikajya yambarwa mu bukwe.”

Undi yagize ati “Nu byiza n’abandi barebereho bamwigane.”Yunganiwe n’undi wagize ati “Ubwiza n’ubudasa nibyo njye ndi kubona.”

Undi yagize ati “amakanzu y’umweru arahenda cyane.Ibi nibyo nifuza kubona.Nifuza ko n’abandi bareberaho.Iramubereye.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa